Inama nkuru y’uburezi mu Rwanda(HEC) izahura n’ubuyobozi bwa Kaminuza yigenga ya Gitwe(University Of Gitwe- UG) baganira ku bibazo byatumye iyo kaminuza ifungirwa by’agateganyo amwe mu mashami muri uyu mwaka.
Amakuru Bwiza.com yamenye ni uko abagize inama y’Ububobozi bw’iyi kaminuza ndetse n’Umuyobozi mukuru wayo aribo batumiwe muri iyo nama izaba mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 3 Kanama 2017.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ikigaragara aha ni uko HEC ishobora gutangaza ko yemereye iri shuri kongera gufungura amashami yafunzwe. Kimwe mu biherwaho ni uko mu minsi yashize Minisiteri y’Uburezi, mu ijwi ry’Umuyobozi wayo Dr Papias Musafiri Malimba yatangaje ko iri shuri rimaze kubahiriza ibyo risabwa ku kigero cya 80%, icyo gihe ubuyobozi bwa kaminuza nabwo bwatangazaga ko buri kubahiriza ibisabwa.
Ikindi kandi biragoranye kuba babonana n’aba bayobozi bagatanga igisubizo gishobora gukomeza gutera agahinda abanyeshuri bacikirije amasomo n’ababyeyi bishyuriraga abana babo, amafaranga bashobora gukoresha ibindi.
Ibi bivuze ko iyo kiba ari igisubizo kitashimisha abanyeshuri, HEC itagitangaza umunsi umwe mbere y’amatora kuko hari abo bishobora gutuma badatora bishimye cyangwa bagatora bihabanye n’umutima wabo; abahindura uwo bashoboraga gutora n’ibindi.
Igisubizo nk’iki ariko si gishya ku banyeshuri bo muri kaminuza, kuko mu mwaka w’2010 ubwo amatora ya Perezida wa Repubulika yari yegereje, Minisiteri y’Uburezi yatangarije abanyeshuri bamwe mu bari basohotse mu kinyamakuru Imvaho Nshya no ku rubuga rwayo ko gusohokaho bidahagije ngo bahabwe buruse kandi ariko mbere byari bisanzweho.
Icyo gihe abari barize amasomo atari siyansi hari amanita basabwaga kuba baragize ngo bahabwe buruse n’abigaga siyansi na bo basabwaga ayabo.
Ijambo ryabereye ryiza abo banyeshuri bari bamaze igihe batitirije Minisiteri y’Uburezi n’izindi nzego za leta zirimo na Perezidansi, ryavugaga ko bemerewe gusubira ku ishuri kandi bakishyurirwa. Ryavuzwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, maze umuriri w’ibyishimiro urara mu yahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda kuva saa sita z’ijoro kugera mu gitondo, abari barasubiye iwabo bagaruka ku ishuri.
Muri iyi kaminuza hahagaritswe amasomo arebana n’ubuganga, irya Laboratwari n’iry’Ubuforomo, yose yarimo abanyeshuri babarirwa mu 1500.
Mu minsi yashize ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye ubutumwa buvugwa ko bwanditswe buhamya ko amashami yayo yafunzwe n’Inama Nkuru y’Amashuri makuru yamaze gufungurwa, ariko ubuyobozi bw’iryo shuri bwarayebushyuje kuko ngo yari ibihuha.
Icyemezo cyo guhagarika amwe mu mashuri makuru na kaminuza cyangwa zimwe muri progaramu zayo, cyafashwe na Ministeri y’Uburezi muri Werurwe 2017, nyuma y’igenzura ryakozwe mu Ukwakira 2016 rikagaragaza ko hari bimwe mu bikoresho amashuri atujuje, bikaba byagira ingaruka ku ireme ry’uburezi.
Icyo gihe hahagaritswe by’agateganyo amashami Rusizi International University (RIU), Singhad Technical Education Rwanda (STES), Mahatma Ghandhi University Rwanda (MGUR) iherereye mu Karere ka Gasabo, na Nile Source Polytechnic of Applied Arts (NSPA) iherereye Huye yahagarikiwe ibikorwa by’agateganyo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Andi Mashuri Makuru yahagarikiwe zimwe muri Porogaramu z’amasomo by’agateganyo, ariyo University of Technology and Arts of Byumba (UTAB), Open University of Tanzania (OUT) iherereye Ngoma, University of Gitwe yo mu Ruhango, Jomo Kenyatta University of Agriculture and Technology (JKUAT) iherereye Kicukiro, Institut Catholique de Kabgayi (ICK), na Institut d’Enseignement Superieur de Ruhengeri (INES-Ruhengeri).
Kaminuza ya Gitwe niyo ya mbere yigenga yatangiye kwigisha iby’ubuvuzi(medicine) mu Rwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus@Bwiza.com


