Umutuzo ugaragara mu matora yo mu Rwanda ngo ni imwe mu mpamvu zatumye umuryango w’ibihugu by’I Burayi (EU) uhitamo kutohereza indorerezi zawo muri aya matora, bagahitamo kuzohereza mu bihugu nka Kenya nayo iri mu bihe by’amatora y’umukuru w’igihugu.
Gusa ibi ntibivuze ko batazayakurikirana. Ku butumire bwa komisiyo y’igihugu y’amatora y’u Rwanda NEC, abadipolomate b’ibihugu bigize uyu muryango bakorera muri za Ambasade z’ibihugu byabo I Kigali, bazayitabira muri gahunda bise “Diplomatic watch”. Nk’uko bitangazwa na Ambasaderi w’umuryango w’ibihugu by’I Burayi mu Rwanda, Michael RYAN. Ngo bakaba bazagenda bareba gusa ariko nta raporo bazakora kubyo babonye, gusa ngo ntibizababuza kubiganira hagati yabo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Amb. RYAN akomeza atangaza ko kwohereza indorerezi bisaba ingengo y’imari nini, ngo akaba ariyo mpamvu barebye aho indorerezi zikenewe cyane kurusha ahandi, bahitamo kuzohereza muri Kenya aho bikigaragara ko habaho imvururu mu matora, ngo ni icyemezo cyafashwe giturutse mu buyobozi bukuru bw’umuryango w’ibihugu by’I Burayi.
Ibi ariko ntibisobanura ko batazongera kwohereza indorerezi z’umuryango w’ibihugu by’I Burayi mu matora yo mu Rwanda. Amb. RYAN akomeza atangaza ko hari ubwo mu matora azongera kuba, basanga ubushobozi buhari bagahitamo kwohereza indorerezi z’uyu muryango.
Ku ruhande rw’u Rwanda nta kibazo babibonamo
U Rwanda rusanga kuba umuryango w’ibihugu by’I Burayi utazohereza indorerezi zawo mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe kuwa 4 Kanama 2017, nta kibazo kirimo.
Umukozi ushinzwe itumanaho muri NEC, Bukassa atangaza ko bamenyeshejwe icyo cyemezo cy’umuryango w’ibihugu by’I Burayi, ko utazohereza indorerezi, gusa bakaba nta kibazo babibonamo kuko amatora yo mu Rwanda azitabirwa n’indorerezi z’indi miryango n’ibihugu bitandukanye zirenga 1700, nabo bazaba bafite amaso bareba banumva, bakazanatanga raporo zabo.
Ubusanzwe indorerezi zitabira amatora hagamijwe kureberera imigendekere myiza yayo, raporo yazo igashingirwaho hamenyekana ibyiza byayabayemo, n’ibitaragenze neza kugirango bikosorwe.
Bukassa akomeza amara impungenge abatekerezaga ko hari icyo byakwangiza ku mubano w’u Rwanda n’Umuryango w’ibihugu by’I Burayi, ko badakwiye kugira izo mpungenge. Ikindi kandi ngo n’ubwo hatazaza indorerezi, abahagarariye ibihugu bigize umuryango w’ibihugu by’I Burayi mu Rwanda bazaba bahari, bazakurikirana ayo matora, nabo barareba bakanumva, bidatandukanye cyane n’ibyo indorerezi zikora.
K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Francine Andrew Mukase


