Rubavu: Haravugwa ubutekamutwe mu bacuruza imbuto y’ibigori

Sangiza iyi nkuru

Mu Murenge wa Rubavu ndetse n’uwa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu ,haravugwa ubutekamutwe mu bacuruza imbuto y’indobanure y’ibigori, aho abo batekamutwe bafata imbuto zisanzwe bakazisiga irangi rijya kuba umutuku, rijya gusa n’imbuto z’indobanure bakazigurisha ku bacuruzi b’inyongeramusaruro cyangwa abaturage bababeshya ko ari imbuto y’indobanure (Hybride), ibi ngo bikaba bihangayikishije bikomeye abahinzi b’ibigori mur’iki gihe bategura guhinga .

Mbarushimana Hermana ni umuhinzi w’ibigori mu Murenge wa Rugerero mu Kagari ka Muhira, yagize ati: “ Duhangayikishijwe bikomeye n’abatekamutwe badutse aho bafata ibigori bisanzwe by’imvungure bakabisiga irangi rijya gutukura hanyuma bakabigurisha abahinzi bababwira ko ari imbuto y’indobanure bahawe n’abacuruzi b’inyongeramusaruro kugirango batazongera guhura n’ikibazo cyo gukererwa kubona imbuto nkuko byagenze umwaka ushize. Hari uwo duherutse gufata tumugeza kuri polisi ya Rugerero ariko iramurekura, turasaba ko iki kibazo cyahagurukirwa ”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Iki kibazo cy’ubutekamutwe mu mbuto y’ibigori cyanagarutsweho mu nama idasanzwe ijyanye no gutegura igihembwe cy’ihinga 2018A yahuje abayobozi bose b’utugari tugize Akarere ka Rubavu, abashinzwe ubuhinzi, abafashamyumvire n’abakangurambaga b’ubuhinzi bakanguriwe guhagurukira rimwe bakarwanya abatekamutwe nk’abo ndetse banasaba abaturage kuba maso .

Rwandanga Augustin ushinzwe ubuhinzi mu Karere ka Rubavu yagize ati: “ Hadutse abatekamutwe bacuruza imbuto z’ibigori bisanzwe bakabeshya abaturage ko ari imbuto y’indobanure kuko bayisiga irangi igasa nayo, hari abafashwe bashyikirizwa polisi , turasaba ko mwakangurira abahinzi kuba maso ndetse n’inzego zishinzwe umutekano zikatuba hafi

Yakomeje avuga ko imbuto y’indobanure cyangwa Hybride ,u Rwanda rutarabasha kuyikora, ubu bakaba bayitumiza mu mahanga nka Kenya na Tanzaniya, aho babohereza ubutaka bakabakorera iyo mbuto ivanze ijyanye n’ubutaka bw’akarere runaka ishobora kweraho.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 

Magarambe Theodore
 
 
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *