Burundi: ONU igiye gutangira gukurikirana abakekwaho ubwicanyi baba bakidegembya

Sangiza iyi nkuru

Umuryango w’Abibumbye wata ngaje ko uri gukorana ubushishozi ibikorwa byo gukurikirana abantu baba baragize uruhare mu guhungabanya amahoro mu gihugu cy’u Burundi, ndetse ukaba uri kubyitwararikaho cyane.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Raporo y’akanama k’uyu muryango gashinzwe gucunga umutekano ivuga ko katangiye iperereza rymbitse hagamijwe guta muri yombi ababangamiye amahoro mu gihugu cy’u Burundi baba bakiri mu gihugu imbere ndetse no hanze ya cyo.
Amr Abdellatif Abulatta, umuyobozi w’inama y’umutekano wa ONU yavuze ko impunzi z’Abarundi zibarirwa mu bihumbi amagana bakiri mu mahanga bagomba gutaha vuba ndetse abakurikiranwaho guhungabanya umutekano na bo bagakurikiranwa byihuse.

Capture 3
Amr Abdellatif, uhagarariye inama y’umutekano ya ONU

Ni mu gihe uru muryango ndetse n’indi itandukanye hirya no hino ku isi yagiye ishinjwa kurebera, gutiza umutindi no gutera inkunga abakoze ibikorwa by’ubwicanyi byakurikiye manda iheruka y’umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Petero Nkurunziza.
Igihugu cy’u Burundi cyaranzwe n’ibikorwa by’umutekano mucye byanateje ubwicanyi byahitanye benshi biganjemo n’abayobozi, izi mvururu zikaba zari zishingiye ku kuba bamwe bari bashyigikiye ko Petero Nkurunziza yongera kwiyamamariza kuyobora indi manda mu gihe abandi batari babishyigikiye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Izi mvururu zatangiye mu mwaka wa 2015, hakimenyekana amakuru ko uyu muyobozi ashaka kongera kwiyamamaza, kugeza ubu umubare munini w’Abarundi ukaba uri mu buhungiro mu bihugu bitandukanye baturanye birimo n’u Rwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *