U Burusiya bwatangaje ko Amerika yikozeho mu kubufatira ibihano

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe mu Burusiya, Dmitry Medvedev yavuze ko ibihano byafashwe n’Amerika bishobora kuyishora mu gihombo gikaze hagati ya yo na Moscow, bitewe no kuba Perezida Trump atarabanje gushishoza mbere yo gusinya inyandiko zikubiyemo ibyo bihano.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko Perezida trumo yananiwe kwifatira umwanzuro ku giti cye nk’umuntu w’umugabo byongere ukomeye uyobora igihugu cy’igihangange nk’Amerika, ahubwo akemera gusinya ku nyandiko atabanje kugisha inama umutima we bityo akanamugaya kutabasha kwifatira ibyemezo ngo ibi bihugu byombi bihangane binyuze mu bundu buryo;
Uyu muyobozi kandi yavuze ko ibi bihano bitazagira ingaruka ku Burusiya gusa kuko n’Amerika iszahura n’ibihombo mu bijyanye n’ubucuruzi, dore ko yanakoranaga n’aakompanyi manini yo muri kiriya gihugu mu bijyany n’ingufu ndetse n’ubunsi bucuruzi, ibi ngo bikaba bizahungabana ku mpande zombi.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga koAmerika yafatiye ibihano u Burusiya ibushinja kwivanga mu bikorwa by’amatora ya yo yo mu mpera z’umwaka wa 2016, ndetse no kubyerekeranye n’ibikorwa by’u Burusiya muri Ukraine.
Mu minsi ishize, ni bwo Perezida Trump yasinye inyandiko zikubiyemo ibihabo byafatiwe u Burusiya, ndetse nyuma y’amasaha na bwo bugahira bwambura abakozi ba Ambasade y’Amerika muri kiriya gihugu aho babikaga ibikoresho ndetse n’umubare w’abakozi bo muri Ambasade ukagabanywa.
 
Nsengimana@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *