Visi Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa yatangaje ko igihugu cye kigiye kwirukana impunzi z’Abanyarwanda zibarirwa mu bihumbi mu mpera z’uyu mwaka wa 2017.
Mnangagwa, ari nawe minisitiri w’ubutabera wa Zimbabwe, avuga ko kuri ubu u Rwanda rutekanye ari igihugu cy’amahoro, kubw’ibyo impunzi z’Abanyarwanda ziri muri iki gihugu zikaba zigomba gutaha zikagira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ati: “ Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi ryatumenyesheje n’isi yose muri rusange ko amahoro yagarutse mu Rwanda none turi gusaba impunzi z’Abanyarwanda kugenda bakongera kureba iwabo bakareba amahoro ahari ”.
Uyu yakomeje avuga ko bagiye gukora ku buryo izi mpunzi zizataha neza bitarenze kuwa 31 Ukuboza. Ibi akaba yabivugiye mu Munsi Mpuzamahanga w’Impunzi wizihijwe ukererewe mu birori byaberaga mu Nkambi y’Impunzi ya Tongogara, mu birometero 500 uvuye mu murwa mukuru, Harare.
Iyi nkambi ya Tongogara icumbikiye impunzi z’Abanyarwanda zigera kuri 564 mu gihe bivugwa ko izindi zibarirwa mu bihumbi ziri hirya no hino mu gihugu aho zinjiye mu buzima busanzwe bw’Abanyazimbabwe nk’uko iyi nkuru dukesha The New Times ikomeza ivuga.
Umuryango w’Abibumbye wafashe icyemezo cyo gukuraho status y’impunzi ku Banyarwanda uvuga ko mu Rwanda hari amahoro usaba ko aho izi mpunzi ziri hose ku isi zisubira iwabo cyangwa zikaba mu bihugu zirimo ariko zititwa impunzi. Ibi bikaba bireba abantu bahunze hagati y’1959 no mu 1998.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


