Umukandida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (DGPR), Dr Frank Habineza avuga ko yizeye intsinzi ya 70% mu biri buve mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Kanama 2017.
Ibi yabitangaje ubwo yari yitabiriye amatora aho yatoreye kuri site y’ikigo cy’amashuri abanza cya Kimironko ya 2, uyu mukandida akaba yavuze ko abakandida bahanganye batamuteye ubwoba kandi ko yizeye intsinzi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubwo umunyamakuru yamubazaga aho yaba akura icyizere cyo kuba avuga ko azatsinda aya matora kandi ahanganye n’umukandida ukomeye mu mu muryango RPF Inkotanyi, Dr Frank Habineza yavuze ko na we akomeye bityo ko nta bwoba amufitiye.

Yagize ati”Paul Kagame arakomeye ariko nanjye ndakomeye, mfite icyizere ko natsinda aya matora kingana na 70% kuko uretse n’imbaraga dufite nka Green Party, n’abaturage batweretse ko badushyigikiye kandi benshi namwe mwarabibonye.”
Dr Frank kandi yavuze ko mu bikorwa byo kwiyamamaza yavugaga ko afite icyizere kingana na 65% ariko kuri uyu munsi akaba yumvaga cyazamutse kugera kuri 70%.

Dr Frank yakomeje avuga ko naramuka atsinze amatora azakuraho inzikekwe ndetse n’ibindi byose bias n’abakimbirane yatuma abanyarwanda bongera guterana ubwabo ahubwo ko abinyujije mu nzira z’ibiganiro impunzi zigataha, zigafatanya n’abari mu gihugu, ko barinda igihugu ubundi bakanarinda ko hari umwanzi waturuka hanze y’u Rwanda waza gutera ariko atari umunyarwanda wateye undi.
Yagize ati”Tuzareba umuzi w’ikibazo tuwurandure kuko aho kwica gitera wakwica ikibimutera.”
Dr Habineza kandi nyuma yo gutora yavuze ko ijwi rye ari iry’umutekano, ubwisanzure n’iterambere ku banyarwanda bose kuko bazaba batahiriza umugozi umwe.

Green Party yavuze ko yohereje indorerezi zisaga 500 mu gihugu hose bityo ko bizeye ko n’ibiva mu matora bigomba kuba ari byiza.
Abajijwe ku kijyanye no kuba ashobora gutsindwa ntiyegukane uyu mwanya uko yabyakira, Dr Habineza yavuze ko yizeye ko biri bukorwe neza kandi ko yizeye intsinzi, ariko ko aramutse adatowe yakwemera ibyavuye mu matora.
Yyagize ati”Amatora nakorwa neza mu mucyo no mu bwisanzure nk’uko byateganyijwe, nta kabuza tuzemera ibizavamo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Amatora y’umukuru w’igihugu mu Rwanda yatangiye ku munsi w’ejo tariki ya 3 Kanama, aho yitabiriwe cyane n’abanyarwanda baba mu mahanga, ayo mu Rwanda akaba yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya Kane.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


