Akazi kagiye gutangira mu myaka 7 yo gukomeza kwita ku bibazo byugarije Abanyarwanda

Sangiza iyi nkuru

Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame yatsinze by’agateganyo amatora ya Perezida wa Repubulika yizeza Abanyarwanda ko akazi ko kwita ku bibazo bibugarije kagiye gukomeza nyuma y’ibyakozwe.

Perezida Kagame yabitangarije i Rusororo mu Karere ka Gasabo, ahari abayobozi bakuru b’Umuryango FPR Inkotanyi n’abandi batandukanye bari bagiye gutegerezayo ko Komisiyo y’Amatora itangaza by’agateganyo ibyavuye mu matora y’umukuru w’Igihugu yabaye ku wa Gatanu tariki ya 4 Kanama 2017.
Aya matora yari ahanganishije Paul Kagame wa FPR Inkotanyi, Dr Frank Habineza wa Democratic Green Party of Rwanda na Mpayimana Philippe wiyamamazaga nk’umukandida wigenga yegukanywe by’agateganyo na Paul Kagame mu gihe andi bari bahanganye nta n’umwe uragira 1% by’ayo majwi yatangajwe muri rusange bakaba bagize amajwi y’agateganyo akurikira : Frank Habineza 0,45% Mpayimana 0,13% Paul Kagame 98,95%.
Mu butumwa Perezida Kagame yagejeje ku bitabiriye uyu muhango bwagarutse ku gushimira abagize uruhare muri iki gikorwa.
Ati”Ndashimira abayoboke ba FPR Inkotanyi intore z’umuryango, cyaneee cyaneee.Intsinzi ni iyanyu, ni amateka asanzwe ya FPR Inkotanyi.Twigejeje aha, tukaba tuhagejeje n’igihugu cyose dufatanyije.”
Yakomoje ku bwitange bw’ibyiciro bitandukanye byamufashije kuyegukana.
Ati”Aba kabiri nkurikijeho ni abandi Banyarwanda bose twafatanyije, ari imitwe ya politiki 8 twamamaje hamwe ndabashimiye cyane.
Ndakurikizaho gushimira abaduherekeje aho twagiye hose n’imiryango yabo…muri bo hari abikorera batanze umusanzu watumye amatora ashoboka akagenda neza, ntabwo twigeze tubura amikoro kubera bo.”
Urubyiruko, abahanzi n’abanyamakuru yabashimiye uruhare bagize mu bikorwa byo kumwamamaza bimugejeje ku ntsinzi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Agira ati”Ndagira ngo nshimire abasore n’inkumi bateguye ibikorwa byose kugeza uyu munsi, urebye uko byari biteguye aho twahuriraga n’abantu benshi wasangaga biteguye neza, ababyeyi, abana, abarwayi, abafite inyota… bose barafashijwe. Ndabashimira nkashimira n’abari babayoboye.
Ntabwo nakwibagirwa gushimira abahanzi n’abaririmbyi badususurukije.
Hari n’abanyamakuru abo mu gihugu n’abo hanze…ibyakorwaga byose byamenyekanaga ku isi mu mwanya byabaga bubereyeho.”
Ku bijyanye n’icyerekezo gishya afite, yakomoje kuguteza imbere abaturage muri iyi manda y’imyaka irindwi atorewe mu gihe nta gihindutse.
Ati”Akazi kagiye gutangira mu myaka 7 yo gukomeza kwita ku bibazo byugarije abanyarwanda harimo ko duharanira kuba umunyarwanda uteye imbere.”
Yagaragarije abari aho ko hari abarwanyije iki gikorwa cyatangijwe n’Abanyarwanda kuva batangira gusaba ko Itweko Nshinga rivugururwa bakitorera umuyobozi bumva ubabereye. Izo mpaka ngo ziracyakomeje uyu munsi n’ubwo zishiriye i Mpushi nyuma y’uko abaturage bamutoye.
Ati”Imyaka 7 ishize ntabwo ibintu byari byarateganyijwe uko byagenze uku… ariko uhereye kuri signatures zirenga Miliyoni 4, bikagera no kuri FPR .. mwansabye ko nkomeza kubabera umuyobozi,ndi hano kubera ko nubahirije ibyo nasabwe namwe,uyu munsi mukaba mwabyemeje.
Iki gikorwa cyanenzwe na benshi ariko mwagaragaje ko ari byo mwahisemo muzi icyo mukora.”
Perezida Kagame yashimiye umuryango we wamuherekeje muri uru rugamba, ashimira abari bashinzwe umutekano ngo bafakunda kuvugwa ariko ngo bakora akazi gakomeye.
Umuryango we yavuze ko ari Inkotanyi.
Abanyarwanda bategereje kumva by’agateganyo ibyavuye muri aya matora ku kigero cy’100% uyu munsi.
80% by’amajwi yaraye abaruwe na Komisiyo y’Amatora mu ijoro ryakeye agaragaza ko Perezida Kagame ari we uri imbere n’amajwi 98,66%.
Amajwi yabaruwe ni ay’abantu 5,498,414 by’abatoye bose mu gihugu benda gushyika kuri miliyoni 7. Aya majwi kandi ni ay’abantu bo ku biro by’itora 1,732 kuri 2,340 byari mu gihugu hose.
Umukandida wigenga Philippe Mpayimana ari ku mwanya wa kabiri n’amajwi 0.72% bangana n’abantu 36,620 bamaze gutangazwa by’agateganyo.
Ku mwanya wa 3 hari Dr Frank Habineza wa Democratic Green Party of Rwanda wagize amajwi 0.45%, ni ukuvuga ko mu majwi yari amaze kubarurwa yatowe n’abantu 24,904.
Andi majwi aratangazwa uyu munsi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *