Abafite ubumuga bwo kutabona na bo bitabiriye igikorwa cy’amatora kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Kanama 2017, bavuga ko bashimishijwe no gutora bwa mbere badafashijwe gutora nk’uko mbere byagendaga mu matora yabanje.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Abafite ubumuga bwo kutabona bavuga ko komisiyo y’amatora yumvise ubusabe bwa bo ku buryo babashije kwitorera perezida wa Repubulika batifashije abandi bantu.
Nkurunziza Francois yatoreye mu kagari ka Nyagasenyi, mu mudugudu w’umuganura nyuma yo gutora yavuze ko ari ubwa mbere atoye nta muntu umufashije kuko uyu wa Gatanu tariki ya 4 Kanama 2017 batoye bakoresheje inyandiko yifashishwa n’abatabona.
Agira ati”ubundi mu matora yabanje twabanzaga kwifashisha abandi bantu tukababwira umukandida ushaka bakadutorera ariko nta cyizere twagiraga ko umukandida twashakaga ariwe badutoreraga turishimira ko komisiyo y’amatora yumvise ubusabe bwacu natwe tukabasha kwitorera ubwacu ubu mfite ijwi ryanjye narihaye umukandida nashakaga.”


Uretse abafite ubumuga bwo kutabona, abafite ubumuga boroherejwe gutora batagombye gutora umurongo.
Muhiza Pierre Claver ni umwe mu bishimiye uburyo batoye boroherejwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Agira ati’’badufashije gutora kuko twahageze bagahita batwinjiza tutagombye gutonda umurongo byatumye tubasha gutora kandi tutabangamiwe kuko twari dufite intege ncye kandi twatoye twishimye.’’

Ni ubwa mbere mu Rwanda hakoreshejwe uburyo bwo korohereza abafite ubumuga bwo kutabona bakabasha kwitorera, mu gihe mbere bavugaga uwo bashaka bakabatorera, gusa hakaba hariho impungenge ko uwo basabye gutorerwa atari we watowe.


Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Justin Ngabonziza@Bwiza.com


