Ku biro bitandukanye byabereyeho amatora mu turere twa Musanze na Burera hari abayoboye ibikorwa by’amatora bari bambaye imyenda iriho ibirango bya Komisiyo y’igihugu y’Amatora, ariko hari n’abatambaye iyi myambaro bari mu byumba by’itora.
Ku biro by’itora bya Paruwasi Gahunga , biherereye mu karere ka Burera, hari abagabo bari mu biro by’itora batambaye ibyo birango. Ni kimwe kandi no ku bya Maya II biherereye mu Murenge wa Rugarama muri aka karere ndetse n’ibya ESSA Ruhengeri mu Karere ka Musanze.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bamwe mu baturage baganiriye na Bwiza.com bavuze ko hari bamwe mu batambaye iyo myambaro babonye mu byuma babazi n’abo batazi.
Hari abavuze ko kubona abatambaye iyo myambaro bagaragara mu cyumba cy’itora bishobora kubatera ibibazo ku bijyanye n’imitorere yabo; ntibatore bisanzuye.
Uwitwa Kamana Eric (izina ryahinduwe) watoreye kuri site ya Paruwasi Gahunga, agira ati “Mbonyemo abatambaye imyenda y’imyeru, ariko harimo n’abambaye iyindi bidasa, ariko njye nta kibazo nagize, wenda hari uwo byagitera, ariko njyewe nta kibazo.”

Semana Claude(izina ryahinduwe)yatoreye kuri site y’Urwunge rwa Nyange I mu Murenge wa Kinigi yavuze ko yabangamiwe no kubana akora iki gikorwa hari umuri hejuru.
Ati “Ninjiye mu biro by’itora mbonamo umuntu utari umukozi wa komisiyo y’igIhugu y’amatora , uwo musore nta kintu na kimwe yari afite kimuranga kandi yanyitegrezaga cyane yari yicaye hafi y’umukozi wa komisiyo , yewe ntakubeshye yatumye ntora mfite ubwoba”
Murenzi Yves[izina ryahinduwe] watoreye kuri site ya ESSA Ruhengeri na we yasanze mu cyumba abatambaye ibirango bya komisiyo y’amatora, avuga ko hari uburyo byamubangamiyeho.
Ati “ Niboneye umugabo umwe mu cyumba cy’itora kandi rwose nta cyangombwa kimuranga yari yambaye. Yewe habe n’umwambaro w’umukozi wa Komisiyo y’amatora. Natoye numva ntisanzuye kuko sinamenye icyo akora.
Ibi rero nabonye bisa no kuvangira abakozi ba Komisiyo y’amatora kuko umuntu aza gutora azi abambaye imyambaro ibaranga ariko yabona undi muntu akumva adatekanye. Nasaba inzego zose zikorana na Komisiyo y’amatora kujya bashakira abakozi babo ibibaranga kuko n’indorerezi ziba zibifite”.
Kuri site ya Paruwasi Gahunga kandi hari abayobozi b’inzego z’ibanze batambaye imyambaro ya NEC bazengurukaga imbere y’ibyumba by’itora, bavugana n’abari ku murongo n’abashinzwe ibikorwa by’amatora.
Bamwe mu batambaye iyi myambaro barimo indorerezi z’Umuryango FPR Inkotanyi ndetse na Green Party.

Ku bijyanye nuko batambaye ikirango kigaragaza ko bemerewe gukurikirana ibi bikorwa by’amatora, bavuga ko bahawe urupapuro rubemerera kubikurikirana.
Indorerezi zo mu Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda nazo zari ku biro by’itora zitambaye ibirango byabugenewe nka badge yambarwa mu ijosi nk’uko izindi ndorerezi zabaga zambaye ibyo birango. Izo ni nk’iza sosiyete sivile n’izo mu ihuriro Nyungurabitekerezo ry’Imitwe ya politiki.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuyobozi wa Green Party mu karere ka Musanze, Dusabimana Joseph, wari n’Indorerezi y’Umukandida Dr Frank Habineza kuri site ya ESSA Ruhengeri ndetse no ku zindi zitandukanye zari mu Mirenge 15 igize aka karere.
Dusabimana akomeza avuga ko ibyo birango ari byo babahaye, kudahabwa ibigaragarira buri wese avuga ko bishobora kuba byaratewe n’ingengo y’imari idahagije.
Uyu muyobozi kandi aribaza impamvu icyangombwa cye cyagiye gifotorwa n’abahagarariye Komisiyo y’Amatora mu karere ka Musanze.

Amabwiriza ya Komisiyo y’Amatora agena ko ibikorwa bijyanye n’amatora kuri site z’itora bikorwa n’abaseseri bayo, kandi bambaye ibibaranga.
Uhagarariye ibikorwa by’amatora mu Turere twa Musanze na Burera, Nshimiyimana Saleh yavuze ko abona nta kibazo byagombye gutera umuturage kuko baba babyemerewe na komisiyo.
“Ati nta kibazo byagombye guteza kuko mu cyumba habaga harimo abakozi ba NEC(abaseseri) bane bambaye imyenda n’ingofero bibaranga. Indorerezi n’abahagarariye abakandida bari bafite aho bicaye.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abahagarariye abo bakandida kandi ngo bashobora kwambara ibirango (badge) cyangwa bakaba bafite ibindi byangombwa, nubwo batari bambaye ibyo birango ngo hari hatanzwe urutonde rwabo rwanakurikijwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus@Bwiza.com


