Abaturage bagera ku 100 bo mu bice bitandukanye by’Umurenge wa Gahunga mu Karere ka Burera bageze kuri site y’itora butaracya basubizwa kuryama ngo baze kuzinduka.
Bageze ku biro by’itora by’Amashuri abanza (EP) Kabaya yo mu Kagari ka Rwasa mu Murenge wa Gahunga yo mu karere ka Burera, mu saa saba z’ijoro basubizwayo n’abashinzwe umutekano kuko butari bwari bwacya.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuyobozi w’ibikorwa by’amatora mu Murenge wa Gahunga Karekezi Louise yavuze ko abashinzwe umutekano babasubijeyo kuko ngo bari baje kare cyane. Kimwe mu byo abona cyabateye uko kuzinduka avuga ko kudasanzwe ngo ni uko bari bafite inyota yo gutora, abandi bashaka guhita bigira mu mirimo yabo.
Ati “Bari bafite ubushake, amashyushyu yo gutora, kuko ari bwo baba bumvise baruhutse, abamaze gutora nabo baba bashaka gusubira mu mirimo.”
Uyu muyobozi avuga ko na we yageze kuri iyi site ahagana saa Kumi n’Imwe z’igitondo agahura n’abaturage benshi bitabiriye iki gikorwa.
Umwe mu bageze kuri site ya Paruwasi Gahunga ahagana saa kumi n’imwe z’igitondo wari ku murongo ari uwa 5 yavuze ko yazindutse ashaka gutora kubera uburyo umwe mu bakandida yamuteje imbere.
Uyu muturage witwa Yandagaye Andre ati “Nazindutse kugira ngo ntore [runaka] yanyubakiye inzu n’ubwiherero, ubu mbayeho neza rwose, yego nicyo cyanzinduye mwana wa.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uhagarariye amatora kuri site ya paruwasi Gahunga, Benimana Jeanne d’Arc yavuze ko kuri iyi site hagombaga gutorera abaturage 4532 baturuka mu midugudu 11 bari kuri lisiti y’itora.
Muri uyu murenge amatora yabereye kuri site eshanu arizo; iya Paruwasi Gahunga, EP Gatete, Musanzu, Nyangwe na Kabaya. Mu Rwanda amatora yitabiriwe n’abantu hafi miliyoni zirindwi batireye kuri site 2304.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus@Bwiza.com


