Uganda: Batatu bakekwaho kwivugana umuyobozi muri Kenya batawe muri yombi

Sangiza iyi nkuru

Abagabo 3 barimo umunyakenya umwe n’Abagande 2 bakekwaho kwivugana umukozi muri Komisiyo y’Amatora ya Kenya mu minsi ishize batawe muri yombi muri Uganda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba bagabo bafashwe bari mu modoka ifite purake ya Uganda, bari mu Majyaruguru ya Uganda, bakaba bakekerwaho kuba ari bo baherutse kwica uwari uhagarariye komisiyo yigenga y’amatora muri Kenya (IEBC), Christopher Chege Msando mu minsi ishize, aba bagabo barimo Mathew Butia wo muri Kenya, Joseph Okongo na Moses Goloba bo muri Uganda.
Polisi yo mu karere ka Tororo aba bagabo bafatiwemo ivuga ko binjiye muri Uganda bavuye muri Kenya bakaba barinjiriye muri Sudani y’Epfo aho banamaze iminsi mu murwa mukuru wa Juba.
Polisi ivuga ko iperereza rifite amakuru yizewe y’uko aba bagabo ari bo bivuganye umunyepolitiki Msando.
Aba bagabo ngo baturutse muri Kenya bacika bageze muri Uganda bahindura purake z’imodoka ngo bayobye uburari, kuri ubu inzego zishinzwe iperereza zikaba ziri gukora akazi ka zo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuwa Mbere w’icyumweru dusoza, nibwo uyu mukozi wa komisiyo y’amatora Msando yasanzwe yapfuye ari kumwe n’undi mugore umwe witwa Maryanne Wairimu Ngumbu bombi bishwe, bikaba bibaye mu gihe mu minsi micye muri iki gihugu na ho hateganyijwe amatora y’umukuru w’igihugu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *