Repubulika Iharanaira Demokarasi ya Kongo, nyuma yo kubona ubwigenge kuva 1960 yabonye Ministre w’Intebe wa mbere w’umugore. Uyu ministre w’intebe ashyizweho nyuma yaho Felix Antoine Tshilombo Tshisekedi atsindiye amatora yabaye kuwa 20 Ukuboza umwaka ushize aho yari ahanganye n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, agatsindira kongera kuyobora igihugu mu gihe cya manda ye ya 2 y’imyaka 5.
Nkuko ikinyamakuru africanews kibitangaza kivuga ko abaharanira uburenganzira bw’umugore muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bashimiye Perezida TSHISEKEDI kuba yarashyizeho Judith Suminwa Tuluka nka Minisitiri w’Intebe wa mbere w’umugore mu gihugu cyabo.Bashimye iki cyemezo nk’intambwe nini iganisha ku buringanire kandi bategereje ko umutekano w’igihugu uzamuka.
Abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo batunguwe n’iki cyemezo umukuru wigihugu cyabo yafashe. Judith Suminwa ni umuhanga mu by’ubukungu kwakoze mu by’amabanki ndetse no muri Loni. Mbere y’uko agirwa Minisitiri w’intebe yari Ministiri ushinzwe igenamigambi muri guverinoma yacyuye igihe yari iyibowe na Jean Michel Sama Lukonde.
Yatangiye imirimo ye mishya kuri uyu wa 1 Mata 2024. Mu gihe intambara ikomejemu burasirazuba bw’igihugu, Ministre wintebe yasezeranyije abaturage ko azaharanira amahoro n’iterambere.
Perezida TSHISEKEDI yahaye inshingano Ministre w’intebe zo gushyiraho guverinoma,gushyira mu bikorwa ibyo perezida ashyize imbere muri gahunda ye, harimo kugarura umutekano, kugarura ubumwe mubanyekongo ndetse no kurwanya ubukene.
Judith Suminwa Tuluka ni umubyeyi w’abana babiri, ubu ufite inyaka 57.
Bwiza.com


