Loni yafatiye ibihano Koreya ya Ruguru kubera misile ikomeje gukora

Sangiza iyi nkuru

Akanama ka Loni gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi kafatiye ibihano Koreya ya Ruguru yabujijwe kenshi gucura no kugerageza intwaro z’uburozi (‘missiles ballistiques’) ariko ikabirengaho.
Ibyo bihano byafashwe n’abagize ako kanama ku wa Gatandatu tariki ya 5 Kanama 2017, bizatuma icyo gihugu kigira igihombo cya miliyoni 850 z’amadolari ku mwaka mu bijyanye n’imisoro nkuko ikinyamakuru le Figaro cyabitangaje.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye ko iki gihugu cyafatirwa ibihano yakunze gusaba u Bushinwa bukorana bya hafi ya Koreya ya Ruguru kuyisaba kureka gucura ibyo bisasu bifatwa nk’ibyateza umutekano muke ku Isi.
Uyu mwanzuro ufite 2371 ubuza iki gihugu kohereza hanze ibijyanye n’umutingo wayo kamere uri munsi y’ubutaka nka nyiramugengeri, ubutare ndetse n’ibikomoka ku burobyi (charbon, fer et la pàªche).
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Koreya ya Ruguru ishinjwa gutera ibi bisasu mu bihe bitandukanye iri mu igerageza. Kimwe yagiteye ku ya 4 Nyakanga 2017, ku munsi mpuzamahanga w’Amerika, ikindi igitera ku ya 28 uko kwezi.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yishimiye uyu mwanzuro, avuga ko ibihano bishya bifatiwe Koreya ya Ruguru bizagira ingaruka zikomeye ku butunzi bwayo, kuko izahomba amadolari ya Amerika saga miliyari.
Yashimye kandi u Bushinwa n’u Burusiya bitafashe mu kwemeza uyu mwanzuro dore ko iyo hagize igihugu kimwe muri bitanu bifite icyicaro gihoraho muri bitanu bigize ako kanama cyifata cyangwa kigahakana umwanzuro runaka, udafatwa.
Nyuma y’ibyo bihani ibihugu bya Koreya y’Epfo n’u Bushinwa bitangaza ko bibona ingingo y’ibihano yaraye ifatiwe Koreya ya ruguru, nk’inzira igana ku biganiro.
Ibyo bihano byafatiwe iki gihugu bishobora gutuma gihomba icya gatatu yinjizaga mu gihugu.
Igeregezwa ry’ibyo bisasu byakozwe na Koreya ya Ruguru rigaragara nk’iryashoboraga kugera ku butaka bwa Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *