EU irasaba u Rwanda kunoza mu kudaheza no gukorera mu mucyo mu matora ataha

Sangiza iyi nkuru

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (European Union-EU) urashima uburyo amatora ya Perezida wa Repubulika mu Rwanda yagenze, ariko ugasaba ko hari ibyanozwa mu matora ataha.
Mu itangazo ry’uyu muryango ryashyizwe ahagaragara ku Cyumweru tariki ya 6 Kanama 2017, rigaragaza ko aya matora yatsinzwe na Perezida Paul Kagame, umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi, yateguwe neza kandi yizewe, ariko ko hakenewe imbaraga ziyongera mu kunoza ibijyanye no gukorera mu mucyo mu matora ataha nkuko bigaragara mu kinyamakuru le Soir.
Baragira bati “Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wakurikiraniye hafi amatora ya Perezida mu Rwanda, hari ibibazo bitandukanye byagaragajwe n’itangazamakuru mu gihe cyo kwiyamamaza. Abanyarwanda biyemeje kandi bitabira mu buryo bw’amahoro inzira ya demokarasi”…
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu muryango usaba ko hari ibigomba kunozwa birimo kongera imbaraga ziyongereye mu kudaheza ndetse no gukorera mu mucyo, by’umwihariko mu kwemera abakandida.
Amatora yabaye mu Rwanda yatsinzwe na Perezida Paul Kagame wagize amajwi 98,63 %, agakurikirwa na Mpayimana Philippe wari umukandida wigenga na Dr Frank Habineza umuyobozi wa Democratic Green Party of Rwanda.
Perezida Kagame w’imyaka 59 y’amavuko, atorewe kuyobora u Rwanda ku nshuro ya gatatu, buri gihe atsindira hejuru y’amajwi 93%.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *