Ibiro bya Televiziyo Al Jazeera i Jerusalem bigiye gufungwa nyuma y’uko iyi televiziyo ishinjwa gushyikira iterabwoba.
Minisitiri ufite itangazamakuru mu nshingano ze muri Israel Ayoub Kara, atangaza ko iyi televiziyo ishinjwa gushigikira iterabwoba no kogeza ubugizi bwa nabi bukorerwa abanya-Israel.
Al Jazeera itangaza ko abakozi bayo bahinzwe gutara amakuru babujijwe kwinjira ahatangiwe ikiganiro cyatangarijwemo izo ngingo zo guha akato iyi televiziyo nkuko bigaragara kuri VOA.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyo televiziyo ifite icyicaro i Qatar, imenyesha ko gufunga ayo mashami yayo bitagenyijwe ku biganiro byayo byo mu rurimi rw’icyarabu n’Icyongereza.
Minisitiri Kara atangaza ko televiziyo yakiraga ibiganiro bya Al Jazeera yemeye kubahiriza iyo ngingo, mu guhagarika kubitangaza. Gusa ngo gufunga ibiro byayo bisaba ayandi mategeko.
Bimwe mu bihugu bikomeye by’Abarabu biherutse gutangaza ko byifuza ko Televiziyo Al Jazeera ifungwa kubera ko ishyigikiye iterabwoba, ndetse bitangaza ko bihagaritse umubano wabyo na Qatar.
Perezida wa Misiri Abdel Fattah al-Sissi yakunze kunenga iyi televiziyo avuga ko yagize uruhare rukomeye mu bibazo by’umutekano muke byagaragaye mrui icyo gihugu, mu cyiswe umuhindo mu bihugu by’Abarabu wabaye guhera mu Kuboza 2010, waranzwe n’impinduramatwara zavanyeho abaperezida batandukanye mu bihugu bya Tuniziya,Misiri ndetse hatangira n’intambara yavanyeho uwari Perezida wa Libye Mouammar Kadhafi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu muyobozi yakunze kuvuga ko iyi televiziyo yagiye ikabya ibibazo bitandukanye byagaragaye muri iki gihugu. Muri icyo gihe kandi hari abanyamakuru b’iyi televiziyo bagiye bafungwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com


