Uganda: Abapolisi 8 bafunze bazira gusinzirira mu kazi

Sangiza iyi nkuru

Polisi ya uganda ikorera mu ntara y’Amajyepfo yafunze abapolisi 8 bazira gusinzira mu gihe bari ku kazi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba bapolisi bafashwe mu mpera z’icyumweru gishize mu mukwabu wabereye mu bice bitandukanye ubwo inzego z’umutekano zarebaga ko akazi kari gukorwa neza, zigasanga bamwe basinziriye batazi aho bari.
Umuvugizi wa polisi mu gace k’Amajyepfo, Siraje Bakaleke yavuze ko aba bapolisi uko ari 8 bafatiwe ahantu hatandukanye basinziriye mu gihe bari bahashyizwe ngo barinde umutekano wa ho bityo bakaba bacumbikiwe mu gihe batarahabwa ibindi bihano.
Aba bapolisi basabiwe kudasubira ku kazi cyangwa mu miryango ya bo kugeza igihe hazamenyekana impamvu yatumye bica akazi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aka gace kashyizwemo abapolisi ngo bagacungire umutekano amanywa n’ijoro kubera ikibazo cy’ubugizi bwa nabi bukunze kuharangwa, umuvugizi wa polisi akaba yavuze ko afite intego yo guhangana n’abanebwe batuzuza inshingano za bo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *