Rugarika: Mu bikorwa bya Army week, abatuye Rugarika bahawe amazi meza

Sangiza iyi nkuru

Abatuye mu murenge wa Rugarika, bavuga ko bari bahangayikishijwe n’ikibazo gikomeye cyo kutagira amazi meza, kuko bavomaga ay’ibishanga, uwashakaga amazi meza byamusabaga gukora urugendo rurerure ajya kuyashaka ntagire undi murimo yikorera.

Uku kutagira amazi meza ngo byabagiragaho ingaruka, zirimo kuba nta kindi bakwikorera,indwara z’impiswi n’izindi zose zikomoka ku mwanda, inkorora ,ibicurane n’izindi.

Ku bufatanye bw’abaturage, ingabo z’igihugu n’umuryango wa ARDE Kubaho, aba baturage ubu babonye amazi meza, mu tugari twa Sheri na Kigese.

Abaturage barashimira ingabo z’igihugu na ARDE kuba barabakuye mu bwigunge, bakabona amazi meza.

Mujawiyera Languida,umwe mu bahatuye, avuga ko yishimye cyane kuba barahawe amazi meza, ko byabagoraga kubona amazi meza, agira ati “rwose turishimye cyane, sinzi uko nabivuga, amazi hano yari ikibazo kidukomereye, wajyaga kuvoma kugira ngo ubone amazi meza bikagusaba gukora urugendo runini, ujya kuyashaka ku mavomo, ubu amazi meza batwegereje azatuma dushobora kwikorera indi mirimo nta kibazo dufite”.

Col. Sam Baguma,ukuriye ingabo mu karere ka Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza ari na we washyikirije aba baturage aya mazi, yabasabye kuzayakoresha neza ndetse umwanya bataga bajya kuyashaka kure bazawukoreshe mu bindi bikorwa biteza imbere.

Agira ati “aya mazi muyabonye muyakeneye, aya mazi atume mukora cyane, umwanya mwakoreshaga mujya kuvoma muwukoremo ibindi bikorwa byo kubateza imbere, uretse kuyakoresha mukore n’uturima tw’igikoni mujye mutuvomerera tubashe kurwanya imirire mibi”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thadée, avuga ko amazi yatanzwe n’ingabo z’igihugu muri aka gace yaje akenewe ko nk’akarere karimo gutera imbere cyane ibikorwaremezo biba bikenewe cyane bityo kuba abafite amashanyarazi, bakagira imihanda ariko nta mazi bari bafite byari imbogamizi ikomeye cyane.

Uyu muyobozi avuga ko bafite umuhigo wo kongera ibikorwaremezo cyane cyane kongera amazi, ko aka gace karimo guturwa cyane ariko amazi akaba akiri make, gusa ngo hamwe n’abafatanyabikorwa babo bazayongera kugira ngo ubuzima bw’abaturage burusheho gukomeza gutera imbere.

Umurenge wa Rugarika urimo guturwa cyane, ariko n’ubwo bwose abaturage bahawe amazi,bavuga ko akiri make ugereranije n’abahatuye.

Ubu mu kagari ka Sheri hamaze kubakwamo amavomo atanga amazi 3 naho mu kagari ka Kigese ho hakaba hamaze kubakwa amavomo 3 ubu hakaba harimo kubakwa undi muyoboro mu midugudu ya Gitwa na Kigarama uzaba ufite 3km zirengaho.

Iyi miyoboro y’amazi ,ikaba yarashyizwe mu maboko ya Wasac, kugira ngo ifashe abaturage kurushaho kuyifata neza.

S1 S2

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Uwambayinema M.Jeanne/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *