Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashimiye mugenzi we wa Burukina Faso, Roch Marc Christian Kaboré wamwandikiye amwifuriza intsinzi nyuma yo gutorerwa kuyobora u Rwanda.
Abicishije ku rukuta rwe kuri Twitter, Perezida Kaboré yashimiye Perezida Kagame mu cyongereza no mu gifaransa.

Muri iyo nyandiko ye yo ku wa 5 Kanama 2017, Kaboré ucishirije yagize ati “ Muvandimwe Paul Kagame, nkwifurije ishya n’ihirwe (Congratulations) nyuma yo gutorerwa indi manda ku buyobozi bw’u Rwanda.”
Perezida Kagame na we yamusubije mu Cyongereza no mu Gifaransa mu nyandiko uwagenerekereza yagira ati “ Ndabashimiye cyane, urakoze muvandimwe Kaboré.”

Uretse uyu kandi na Perezida wa Sahara y’i Burengerazuba (Sahrawi Arab Democratic Republic) Brahim Ghali na we yifurije ishya n’ihirwe Perezida Kagame mu mirimo yongeye gutorerwa.
Mu butumwa yamwandikiye bugaragara ku Kinyamakuru spsrasd.info bumusaba kwemera akamushimira ku ntsinzi yo ku rwego rwo hejuru yagize, yamuteye ibyishimo byinshi. Akomeza amwifuriza ishyaka n’ihirwe mu mirimo ye.
Ati “Ndemera ko Abanyarwanda baguhisemo mu matora, kubera yuko bemera umuhate wanyu udasanzwe mu kubaka Demokarasi ihamye n’inzego zidaheza mu rwego rwo guharanira umutekano na Demokarasi n’iterambere rirambye ku Banyarwanda bose.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yasoje asaba Perezida Kagame gukomeza ubucuti n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Leta ya Sahrawi Arab Democratic Republic
Si kenshi Perezida Kagame akunze kumvikana avuga Igifaransa, gusa icyo abantu bamwibukiraho cyane ni mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 20, Jenoside yakorewe Abatutsi, muri 2004, ubwo yari kuri sitade amahoro, agaragariza abanyamahanga uruhare rwabo muri Jenoside, agira ati “«Les faits sont tàªtus» [Ukuri ntaho kujya].
Perezida Kagame yatsinze amatora yabaye ku wa Gatanu tariki ya 4 Kanama 2017 n’amajwi 98,63 %, akurikirwa na Mpayimana Philippe wari umukandida wigenga na Dr Frank Habineza umuyobozi wa Democratic Green Party of Rwanda.
Perezida Kagame w’imyaka 59 y’amavuko, atorewe kuyobora u Rwanda ku nshuro ya gatatu, buri gihe atsindira hejuru y’amajwi 93%.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com


