Abantu 11 basize ubuzima mu gitero cyagabwe ku rusengero rwo mu gace ka Ozubulu gaherereye mu Majyepfo ya Nigeria mu mujyi wa Onitsha, abandi bagera kuri 18 barakomereka bikomeye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko iki gitero bitaramenyekana niba cyagabwe n’umuntu umwe wari witwaje intwaro cyangwa igikundi cy’abantu bigabije uru rusengero mu masaha ya mugitondo.

Polisi ya kariya gace yatangaje ko uku kurasana kwabaye mu rusengero bishobora kuba bifitanye isano n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, aho ukekwaho kwica abatu yaba yarahawe intwaro ngo ajye kwica abantu mu rusengero batavuga rumwe.
Amakuru avuga ko hari uwahawe intwaro ngo ajye kurasa umwana w’umwe mu bayobozi bo muri ako gace wari muri urwo rusengero yageramo akarasagura atitaye ku bo ari kurasa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Abashinzwe uburenganzira bwa muntu batangaje ko nta mutwe w’iterabwoba wigeze wigamba cyangwa ngo ushinjwe kwihisha inyuma y’ibyo bikorwa by’iterabwoba.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


