Kaporali shefu Nishemezwe, umwe mu basirikare bacunga umutekano mu biro by’umukuru w’igihugu cy’u Burundi BSPI (Brigade Spéciale de Protection des Institutions) yirashe ahita apfa.
Mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 6 Kanama 2017, nibwo yirashe akoresheje imbunda yakoreshaga mu kazi, ahita agwa aho ku biro bya Perezida Nkurunziza.
Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi,
Col. Gaspard Baratuza aremeza aya makuru, avuga ko bataramenya icyaba cyamuteye kwirasa, iperereza rikaba ryatangiye.
Col Baratuza akomeza avuga ko nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko uyu musirikare yari afite uburwayi wenda bwo mu mutwe, yirashe yari amaze amezi 6 avuye mu butumwa bw’amahoro muri Santrafrika.
Caporal Nishemezwe avuka mu ntara ya Muramvya, asize umugore n’abana 4, nyuma yo kwirasa umurambo we wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro byitiriwe umwami Khaled mu Kamenge.
Muri Kamena 2016, undi musirikare mu bacungaga umutekano mu biro by’umukuru w’igihugu yarirashe amaze gukomeretsa mugenzi we, igikorwa nk’iki kikaba kibaye ubugira kabiri.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philippe/Bwiza.com


