dr_i_nyamagumba.jpg

Rubyiruko mwigire ku mateka yaranze Inkotanyi – Meya Kayitesi Dative

Sangiza iyi nkuru

Rubyiruko mwigire ku mateka yaranze Inkotanyi, ni amagambo Kayitesi Dative, Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro yagarutseho kuri uyu wa gatandatu, tariki 13 Werurwe 2024, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 30 Abatutsi barenga ibihumbi 10 bari bahungiye ku musozi wa Nyamagumba bazize Jenoside.

Kayitesi uyobora aka karere yahaye impanuro urubyiruko, mu Kwibuka30 kuri uyu musozi arwibutsa ko iyo ataba Ubuyobozi bubi Jenoside yakorewe Abatutsi itari kubaho.

Ati “Ngabo zacu mwarakoze ubwo mwitangiraga abanyarwanda, ntimwatinye kuhasiga ubuzima, ndetse mwafashije benshi kwiteza imbere. Twongeye kubona umucyo arimwe tuwukesha, natwe twiteguye gusigasira ibyo mwaharaniye. Rubyiruko mwigire ku mateka yaranze Inkotanyi kuko zabohoye Igihugu zingana namwe, mwirinde amacakubiri, ni mureke twunge ubumwe, turinde ibyagezweho twirinda uwaducamo ibice.”

Kayitesi yakomeje avuga ko ibyabaye byashingiye ku butegetsi bubi, kuko iyo butaba bubi Jenoside yakorewe Abatutsi itari kubaho.

Perezida wa Ibuka mu karere ka Rutsiro, Niyonsenga Phillippe mu ijambo rye yongeye gushima Igihugu cyiza kitahwemye gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kwiteza imbere.

Ati “Uyu musozi wari wahungiweho n’abasaga 9,600, Konseye wariho icyo gihe yarabashutse ngo bagiye kubazanira ibyo kurya, naho kwari ukugira ngo amenye umubare w’abahari kuko bari bakomeje kwirwanaho, ibitero byaza bakabisubiza inyuma, niko kongera umubare w’Interahamwe, ari nazo zishe benshi muribo. Gusa kuri ubu turashima igihugu cyiza, kitahwemye gufasha abarokotse jenoside yakorewe abatutsi kwiteza imbere.”

Niyonsenga kandi yasabye Ubuyobozi gufasha gukomeza gusigasira ibimenyetso by’amateka, mu rwibutso rwa Nyamagumba, kugira ngo atazasibangana.

Uyu musozi wa Nyamagumba kuri ubu uherereye mu kagari ka Bugina, umurenge wa Gihango waguyeho abatutsi barenga ibihumbi 9, ku itariki nk’iyi mu 1994, ari nayo mpamvu abatutsi bibukwa kuri iyi tariki, hubatswe Urwibutso rushyinguwemo imibiri 10,438.

Umusozi wari wubatsweho Central Gaturika, ari nayo mpamvu abenshi bahahungiye bari bizeye ko ntawabasanga ku butaka bwera, aho hari hateraniye abatutsi bavaga mu makomini ya Kayove, Mabanza na Rutsiro ndetse n’abavaga kure bazi ko bazahabonera amakiriro.
dr_i_nyamagumba.jpg
meya-3.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *