Kinshasa : Gereza ya Makala yongeye kugabwaho igitero

Sangiza iyi nkuru

Inkuru ikomeje kuba kimomo mu muji wa Kinshasa ni igitero kuri imwe muri Gereza nkuru ya Makala muri uru rukerera ku itariki ya 07 Kanama 2017. Iki gitero kikaba cyaje kuburizwamo n’abashinzwe umutekano, gusa ibintu bikaba bikomeje kuba urujijo muri tumwe mu duce tugize mujyi wa Kinshasa.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri ano mezi Atatu ashize havuzwe ukwiyongeranya kw’ibitero byakunze kwibasira amagereza harimo n’iyi ya Makala.
Mu minsi ishize yabanjirije amezi Atatu yavuzwe hejuru kandi hanabayeho ugutoroka kw’abafungwa bakabakaba 5000 muri iyi gereza baburirwa irengero burundu, hatekerezwa ko no kuri uyu wa mbere kuwa 07 Kanama hashoboraga kubaho ukundi gutorokeshwa kw’abandi bagororwa ariko bikanga.
‘’Twumvise urusaku rw’amasasu” , aya ni amagambo yatangarijwe ikinyamakuru Jeuneafrique cyandikirwa i Paris mu Bufaransa dukesha iyi nkuru.
‘’Muri icyo gihe , abagabye igitero basakiranye n’ingabo z’igihugu cya Congo bari barinze iyi gereza. Gusa magingo aya ntibigeze [ abateye ] bashobora kwinjira muri iyi gereza imbere aho kuri ubu ibintu bimeze nk’ibyagarutse mu buryo ,umutuzo ukaba ari wose’’, nk’uko ababyiboneye bakomeza kubyemeza.
Muri tumwe mu duce dukikije ahubatse iyi gereza ariko, ibintu ntibyifashe neza cyane cyane mu gace gaherereye mu Karere ka Tshangu mu Burasirazuba bwa Kinshasa.
Uhereye ahaherereye Kaminuza Nderabarezi ya UPN [ Université Pédagogique Nationale ] hepfo gato ahagana Uburengerazuba bwa yo , hari hakusanyikiye imbaga ,abagore n’abagabo ,bahise bisuka mu mihanda bitwaje ibitambaro byandisweho ngo.
“Congo ku Bakongomani naho u Rwanda ku Banyarwanda ″.
Aba baturage bakaba mu magambo yabo bateraga hejuru amajwi yabo basaba Prezida Joseph Kabila bo bakunze kwita ‹‹ Hypolite Kanambe ›› guhambira utwangushye akabavira mu gihugu.
Abakurikiranira hafi ibibera muri Repubulika Iharanira Rubanda ya Congo , bagendeye ku byari byanditse kuri ibyo bitambaro byari byitwajwe n’aba baturage ,bavuga ko iyi myitwarire ifitanye isano ya hafi n’umutwe witwara gisirikare witwa Ne Mwanda Nsemi ›› ,ibi kandi bikaba binemezwa n’inzego za Leta zitashatse ko zitangazwa muri iyi nkuru.
Mu gihe gishize kandi havuzwe umwe mu barwanya Leta watorotse gereza ukuriye itsinda rya Bundu Dia Kongo rizwiho ibikorwa byo guhungabanya umutekano muri iki gihugu yasohoye filimi ku rubuga nkoranyambaga rwa You Tube ihamagarira abanyarwanda bose gusubura iwabo bakava muri Congo .
Uyu akaba yarinubira ngo kuba abakongomani bakomeje kuba mu bukoloni bw’abanyarwanda , aho we yanatangaga itariki ntarengwa ya 07 Kanama 2017 ari nawo munsi ibi bitero byabayeho.
Jeuneafrique ikomeza ivuga ko ingamba z’umutekano zakajijwe mu mujyi wa Kinshasa ,aho icyoba gikomeje kuba mu batuye uyu mujyi .
Ibi kandi bikaba byatumye abarwanya ubutegetsi batangaza Kinshasa nk’umujyi utemerewe kugira ibikorwa biwuberamo “ Ville morte “ guhera kuwa 08 Kanama kugeza kuwa 09 Kanama 2017 nk’uko byatangajwe n’abihurije hamwe ngo barwanye ubutegetsi bwa Kabila .
Biravugwa ko abasaga 10 baba bahasize ubuzima .
Général Sylvano Kasongo Kitenge ni Umuyobozi wa Police mu mujyi wa Kinshasa yatangarije Jeuneafrique ati :
“Ubu nitwe dufite umutekano w’umurwa mukuru wacu nk’uko bisanzwe ″
Yakomeje agira ati “ Ne Muanda Nsemi nibo bashatse guhungabanya umutekano nk’uko mubyumva muri Kinshasa ariko ntacyo bageraho namba.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gusa hari izindi nzego za Leta zatangarije Jeuneafrique ko abantu 2 batitwaje intwaro aribo baguye ahagana mu majyepfo muri Komine ya Matete ,mu gihe abandi basaga 10 baba basize ubuzima bwa bo hafi y’ikibuga cy’indege cya N’djili mu gace k’Amajyaruguru ya Kinshasa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Yandiswe na Marshall Eugene David/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *