Perezida ucyuye igihe wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Barack Obama yasabye abanyakenya kwitwara neza mu bikorwa by’amatora no kurangwa n’amahoro n’umutekano.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru rivuga ko perezida Obama yasabye abanyepolitiki bo mu gihugu akomokamo kwigiza kure ikintu cyose gishobora guteza ingorane abaturage ba Kenya cyane mu bihe nk’ibi by’amatora bikunze kurangwa n’imvururu zikomeye muri kiriya gihugu.
Perezida obama akaba yarangaje ibi mu gihe kuri uyu wa Kabiri hari kuba ibikorwa by’amatora y’umukuru w’igihugu muri Kenya, amatora ahanganishije Perezida Uhuru Kenyatta na Railla Odinga, umaze gutsindwa amatora incuro zigera kuri 3 soze.
Ku munsi w’ejo kuwa mbere, nibwo abaturage ba Kenya bari bahunze imijyi kubera ubwoba bwo gukeka ko aya matora yarangwa n’imvururu nk’uko bisanzwe bigenda, gusa kugeza ubu hakaba hta we uratangazwa ko yahuriyemo n’ingorane nk’uko byari byitezwe.
Biteganyijwe ko aya matora ya Kenya yitabiriwe n’abasaga Miliyoni 20 ari busige hatowe umukuru w’igihugu, Abadepite, Abasenateri n’abandi bayobozi batanduikanye mu gihugu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu matora abanziriza aheruka, abasaga 1000 bayasizemo ubuzima abandi basaga 600 bata imitungo ya bo kubera ibibazo by’umutekano mucye.
Obama yakanguriye abanyepolitiki n’abashinzwe umutekano muri Kenya kugendera kuri ibyo bihe bibi byaranze kiriya gihugu hanyuma bakanafata ingamba zituba batongera kurangwa na byo mu bihe nk’ibi by’amatora.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


