Rusizi: Ababyeyi baranenga uwicaje abana umunsi wose kuri site y’itora

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Rusizi baranenga cyane uburyo abana bato bicajwe kuri site y’itora amanwa yose ngo barakira abashyitsi, ibi bakabifata nko kubangamira uburenganzira bwabo.
site y’itora ya Mashyuza, iri mu kagari ka Gakoni, umurenge wa Muganza, ukinjira uhabona imyiteguro idasnzwe, ibitambaro bihateguye biri mu mabara y’ibendera ry’u Rwanda, insina, ishinge inyanyagije hasi.
Iruhande rwaho hicaye abagore bakenyeye imikenyero isa bamwe bateruye ibisabo abandi bicaye.
Ukomeje imbere gato, uhasanga ihema riringaniye, riteguwemo indabo, imbuto ziganjemo imineke ndetse n’amacunga, amazi yo kunywa yo mu icupa rya Nil, iri hema kandi ririmo intebe nziza z’umukara, ubusanzwe zikoreshwa mu biro, imbere yaryo hanze ahagana ku muryango, ku musambi hicaye umukecuru wateze urugori wambaye umukenyero utukura, afashe igisabo asa nucunda, iburyo bwe ndetse n’ibumoso bwe, hicaye abana babiri b’abakobwa bambaye imyenda isa, imbere yabo hateretse inkongoro zirimo amata bivugwa ko ari ayo uwo mukecuru arimo guha aba bana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nyamara urebye ku maso yabo, ubona ko aba bana bananiwe cyane, izuba ryinshi bicayeho ryabarenze dore ko umuto wabonaga asa nusinzira.
Ese imvano yo kuba aba bana bahicaye ni iyihe?
Nyiramisago Fortunée ni umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore muri aka kagari ka Gakoni, avuga ko ubusanzwe iyi miteguro yose yakozwe n’abagore ahagarariye akaba ari nayo mpamvu aba bana bazanywe kuhicara kugira ngo berekane ko umukobwa aba ari nyampinga aho ari hose, ngo aba bana baratozwa uko bakira abashyitsi.
Kuba aba bana basa naho bashonje dore ko biriwe bicaye kuri site y’itora, avuga ko batasonza kandi bafite amata barimo kunywa ndetse ko n’imbuto bateguye baziryagaho bityo ko nta nzara yabageraho.
Abajijwe impamvu bicajwe ku zuba umunsi wose kandi ari abana bakiri bato, yavuze ko abo bana nabo ari Intore, bigishijwe kwihangana, ahita abashakira umutaka barabatwikira.
Umuhuzabikorwa wa komisiyo y’amatora mu murenge wa Muganza, Mukeshimana Thacienne, avuga ko kuba abana bato barazanywe kwakira abashyitsi kuri site y’itora nta gitangaje kirimo, ngo kuko ubusanzwe iyo umuntu afite ubukwe yitegura abashyitsi benshi ndetse agashyiraho uburyo bwo kubakira, akaba ari nayo mpamvu aba bana bashyizwemo.
Mukeshimana avuga ko , kuri site y’itora hafatwa nko mu muryango, ngo kuba umuryango ubusanzwe ubamo umugore n’abana ari nabo baba bagomba kwakira abashyitsi.
Bamwe mu babyeyi banenze kuba abana bato bari munsi y’imyaka 7 baza kwicazwa ku zuba ngo baje kwakira abashyitsi, cyane ko abana baba badasobanukiwe n’ibyo baje gukora kuko igikorwa cy’amatora kireba abaturage bagejeje imyaka yo gutora 18.
Mujawiyera Cansilde agira ati “harateguye neza, rwose biryoheye ijisho, ariko bariya bana ndabona babarenganyije pe, ubundi tumenyereye ko umwana agaburirwa ibiryo, buriya se ariya mata babaha yabamarira iki koko? ko tuzi ko abana bari muri kiriya kigero baba basimbuka, bakina n’abandi bana, wazana umwana mu gitondo akirirwa yicaye akageza nimugoroba koko atinyagambuye ukumva utamubangamiye,! njye mbona bari bakwiye kubiha abagore bakuru bashoboye kwihanganira iri zuba”.
Site ya mashyuza ikaba yatoreweho n’abaturage bavuye mu midugudu itandatu igize akagari ka Gakoni, mu murenge wa Muganza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Uwambayinema M.Jeanne/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *