Umujyi wa Kinshasa kuri uyu wa Kabiri wiriwe utuje bidasanzwe , imirimo yahagaze nyuma y’aho abatavuga rumwe n’ubutegetsi bahamagariye abaturage kutagira icyo bakora kuri uyu munsi bise “Ville Morte”. Nta kibazo cyavutse mu duce dushyushye two mu murwa mukuru, mu gihe abakoresha internet bo bahuye n’ikibazo cya connection yari nkeya cyane nyuma y’icyemezo cya guverinoma.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Radio Okapi dukesha iyi nkuru iravuga ko urujya n’uruza rwari rukeya, nta n’umubyigano nk’uwakundaga kugaragara ahategerwa imodoka wigeze uboneka. Naho ku kijyanye n’imodoka zitwara abagenzi, hari bus z’ikigo cya Transco nkeya zatwaraga abantu n’izindi nkeya zisanzwe zagaragaraga mu mihanda imwe n’imwe.

Ibikorwa by’ubucuruzi nabyo ngo byasaga nk’ibidahari ku buryo mu masaha ya nyuma ya saa sita za butike n’amaduka mu duce dutandukanye two mu mujyi byari bifunze.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


