Nyabihu: Urubyiruko rutagejeje imyaka 18 rwashenguwe no kudahabwa amahirwe yo gutora Perezida

Sangiza iyi nkuru

Urubyiruko rutagejeje imyaka 18 y’amavuko mu murenge wa Jenda mu karere ka Nyabihu, ruravuga ko rwababajwe n’uko rutagize amahirwe yo kuvuka mbere kugira ngo narwo rwitorere ku mukuru w’igihugu.
Mpayimana Alain afite imyaka 16 akaba yiga mu ishuri rya Bukinanyana mu murenge wa Jenda yagize ati “mu myiteguro y’amatora njyewe nabonaga ari ibirori bikomeye, kandi mu birori bisanzwe ntabwo abana n’urubyiruko bahezwa, natwe rero ntabwo twakagombye guhezwa kuko turi Abanyarwanda , byarambabaje kuko ntahawe ayo mahirwe ngo nitorere umukandida nkunda cyaneee”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku rundi ruhande uru rubyiruko rwasabye ko itegeko ryahinduka, byibura bakazajya babona ibyangombwa nk’indangamuntu bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 10 na 12.
Uwase Neilla ati “nk’ubu njyewe nkunda President Paul Kagame n’igihe yiyamamazaga nanjye nagiyeyo ariko kuba batararetse ngo mutore byanshenguye umutima, ndasaba ko itegeko ry’abana ryahinduka”
Ubusanzwe abana bari mu kigero cy’imyaka 16 kuzamura nibo bahabwa indangamuntu, mu gihe abahabwa uburenganzira bwo gutora bahera ku myaka 18 kuzamura.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Magarambe Theodore/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *