Umugabo w’Umudage wari ugeze mu zabukuru wari utuye mu Karere ka Buikwe muri Uganda, kuri uyu wa kabiri nyuma ya saa sita yishwe arashwe n’abantu bataramenyekana baniba mu rugo rwe.
Uyu musaza w’imyaka 70 w’Umudage wishwe ni uwitwa Remus Manifred wari umunyemari muri aka karere gaherereye hagati mu burasirazuba bwa Uganda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuvugizi w’igipolisi, AIGP Asan Kasingye avuga ko Manifred yatewe n’abantu bitwaje imbunda kuri uyu wa kabiri saa munani iwe mu rugo mu gace ka Bwoweri.
Yavuze ko abamwishe bari bafite imbunda yo mu bwoko bwa pistol, bakabasha kwinjira iwe bakamusaba amafaranga ariko ngo atari afite aho ngaho nk’uko Chimpreports ivuga.
Aba bagizi ba nabi rero ngo bahise bamurasa, batwara telephone ze, bacikira ahantu hatamenyekanye nk’uko kasingye avuga mu itangazo ryashyizwe ahagaragara.
Nyuma yo kuraswa, uyu muzungu yajyanwe ku bitaro bikuru bya Jinja, ari naho ngo yashiriyemo umwuka.
Umuvugizi w’igipolisi atangaza ko abapolisi bageze ahabereye ibi bintu, iperereza rikaba ryatangiye kugirango abagize uruhare muri ubu bwicanyi batabwe muri yombi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


