Uwiyitiriye Urwego rw' Umuvunyi yakatiwe imyaka 10 acibwa na miliyoni 5

Sangiza iyi nkuru

Nduwimana André waregwaga ibyaha birimo kwiyitirira Urwego rw’Umuvunyi yakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Ngoma igihano cy’imyaka 10 n’igice ndetse n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 5.

Isomwa ry’uru rubanza ryabereye mu rukiko rwisumbuye rwa Ngoma ku wa Mbere tariki ya 7 Kanama 2017, ryatangiye umucamanza asoma imyirondoro y’uregwa, incamake y’iby’Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyeho uregwa, ibyo abatangabuhamya batanze ndetse n’iby’uregwa yireguye imbere y’urukiko.

Nyuma yo gusoma imyanzuro y’urukiko ku byaha byose Nduwimana akurikiranyweho n’ubushinjacyaha, umucamanza yanzuye ko hashingiwe ku ngingo ya 83 n’iya 84 zo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, iteganya ibihano ku ruhererekane rw’ibyaha kuko uregwa, aregwa ibyaha birenze kimwe.

Iyi ngingo ya 84 y’iri tegeko iteganya ko iyo ku gikorwa kimwe gusa cyangwa byinshi, uwakoze icyaha yari guhanishwa ibihano byinshi byo gufungwa cyangwa by’ihazabu. Umucamanza amuhanisha igihano kiruta ibindi yongeraho igihe cyangwa umubare bitewe n’uburyo ibyaha byakozwe ariko ntarenze urugero ntarengwa hongeweho 1/2 cy’igihano kirushije ibindi gukomera.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Umucamanza ashingiye kuri iyi ngingo yanzuye ko Nduwimana ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka icumi n’igice n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu, ariko asonerwa amagarama kubera ko yaburanye afunze.

Incamake y’urubanza

Ku cyaha cyo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano, urukiko rushingiye ku buhamya bw’uwitwa Habimana Jean Alexis wo mu Murenge wa Gitoki ho mu karere ka Gatsibo aho yahamije ko Nduwimana yamubeshye ko azamukurikiranira ikibazo yari afite cy’akarengane abinyujije mu rukiko rw’ikirenga maze uyu Habimana Jean Alexis ngo ahita aha Nduwimana Andre Amafaranga angana n’ibihumbi 900 nk’igihembo.

Urukiko kandi rugendeye ku nyandiko Nduwimana Andre yafatanywe zirimo impapuro zisanzwe zitangirwaho ibirego bishingiye ku karengane ku Rwego rw’Umuvunyi rwanzuye ko Nduwimana Andre ahamwa n’iki cyaha hashingiwe ku ngingo ya 609 y’igitabo cy’amategeko mpanabyaha mu Rwanda aho iyi ngingo iteganya ko umuntu wese uhamwe n’icyaha cyo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 5 kugeza ku myaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 300 .

Ku cyaha cyo kwiha ububasha ku mirimo itari iye no kwambara umwambaro atagenewe agamije kuyobya rubanda, urukiko rushingiye ku buhamya bwa Mwizerwa Epimaque aho yahamirije ubushinjacyaha ko yagiranye amasezerano na Nduwimana nk’umwunganizi mu mategeko, yo kumuburanira urubanza mu rukiko rw’ibanze rwa Rukara aho ngo yahise amuha avance y’ibihumbi 25 ariko nyuma akaza kumubwira y’uko gukurikirana urubanza rwe neza azamushakira undi mwunganizi mu mategeko ngo kuko yari azi neza ko ari nta burenganzira abifitiye.

Urukiko kandi rushingiye ku bimenyetso byagaragajwe n’ubushinjacyaha ko uyu Nduwimana mu gihe cy’ifatwa rye yafatanywe umwambaro ndetse n’ikarita bisanzwe byambarwa n’abunganizi mu mategeko, rwanzuye ko uregwa ahamwa n’iki cyaha nk’uko biteganywa n’ingingo ya 616 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda aho iteganya ko uhamwe n’iki cyaha ahanishwa igifungo kuva ku Umwaka umwe kugeza ku myaka 3 z’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 50 kugeza kuri 500.

Ku cyaha cy’ubwambuzi bushukana n’ububeshyi, urukiko rushingiye ku bimenyetso rwagaragarijwe n’ubushinjacyaha birimo iby’abatangabuhamya barimo Habimana Jean Alexis wahamije ko yahaye Nduwimana ibihumbi 900 ngo kugira ngo amutangire ikirengo cy’akarengane yari afite mu rukiko rw’ikirenga, ngo ibi bintu Nduwimana akabikora atari umwunganizi mu mategeko cyangwa undi muntu amategeko abyemerera bigatuma ahabwa aya mafaranga kubera gushuka abaturage.

Kuri iki cyaha urukiko rushingiye ku ngingo ya 318 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda rwanzuye ko Nduwimana ahanishwa igifungo kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka 5 n’ihazabu y’amafaranga kuva kuri miliyoni 3 kugeza kuri 5.

Uko urubanza rwaburanishijwe mbere

Nduwimana yari akurikiranywe n’ubushinjacyaha ibyaha birimo icy’ubwambuzi bushukana ,kwiyitirira umurimo adakora ,kwaka ruswa ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano ariko uru rubanza ruza gusubikwa kubera inziziti zagaragajwe n’uregwa zo kuba atarigeze ashyikirizwa dosiye ye ikubiyemo ibyakurikiranyweho n’ubushinjacyaha ngo abashe kuyisoma.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ibi byaha akurikiranyweho n’ubushinjacyaha ngo yabikoze ubwo yabwiraga bamwe mu baturage bo muturere twa Kayonza na Gatsibo ko ari umwunganizi mu mategeko bityo akabakira ndetse akanabakorera imyanzuro y’imanza zabo yiyitirira uyu mwuga.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko uyu mugabo mu gihe yatabwaga muri yombi n’inzego z’umutekano yanafatanywe ifishi bakiriraho imanza zisubirishwamo ku mpamvu z’akarengane aho ngo yazikoreshaga akajya kubazanira ibirego ku rwego rw’umuvunyi nyuma akaba ariwe uhimba raporo ko imanaza zabo zizasubirishwamo n’urukiko rw’Ikirenga maze iyi raporo akayitirira urwego rw’umuvunyi abeshya aba baturage ko afite abakozi b’urwego rw’umuvunyi bakorana kugirango dosiye zihute ndetse akanabaka amafaranga yitwaza ko arI ayo kumufasha gukurikirana dosiye zabo ndetse akabaka andi ayita ko ari ayo guha umukozi wo ku rwego rw’Umuvunyi ufite dosiye zabo.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus@Bwiza.com
 
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *