Umwana w’umukobwa w’imyaka 16 y’amavuko, ari kuvurirwa kuri Isange One Stop Center ku Kacyiru, ibikomere yatewe na nyirabuja avuga ko yamaze amezi 18 amukubita amasinga y’amashanyarazi, imipira bavomesha amazi n’ibindi.
Uyu mwana wahawe amazina ya Aline Mukamusoni, ngo akomoka mu karere ka Rulindo, akaba yarazanywe n’umuntu wari uje kumurangira akazi mu mujyi wa Kigali, wamujyanye kuri uwo mugore abaturage bose bafata nk’umugizi wa nabi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mwana w’umukobwa avuga ko yakubitwaga mu gihe hari agakosa yabaga agaragayeho wenda nko gusiga inkweto hanze n’ibindi, ndetse akenshi nyirabuja akajya akubita mu bindi bikomere n’inkovu byabaga bitaruma neza agasubizamo izindi nkoni. 
Yamukubitaga yamukuyemo imyenda yoze atitaye ku bice runaka by’umubiri akubita bityo agahora avirirana.
N’ikiniga cyinshi, anyuzamo akanarira, uyu mwana avuga ko nyirabuja witwa Uwase Josiane yamuhagarikiraga kuri telefone akamutegeka kubwira iwabo ko ameze neza ndetse ko yabyibushye nta kibazo.
Yavuye iwabo i Rulindo mu gihe cy’umwaka n’igice gishize aje kurera abana 2 b’uyu mugore, kuko ubundi yabaga afungiranye mu nzu ubundi akubitwa amanywa n’ijoro, ubwo akaba ari na bwo abamubonye yinjira muri icyo gipangu baherukaga kumuca iryera.

Aganira na Flash TV, uyu mwana yagize ati”yasangaga ikintu nko mu nzira akaba arandyamishije akankubita, yamfungiranaga mu cyumba cye, yajyaga kugenda agasiga amfungiranye kandi igipangu na cyo cyari gisakaye ku buryo ntashoboraga no kubona aho nuririra ngo mbe nacika.”
Aline avuga ko yavuye iwabo ari muzima ariko aho agereye kuri uriya mugore ngo akaba yarahise amera nk’ugeze mu yindi si kuko buri gitondo byibuze yagombaga gukubitwa iminota 30, saa sita nyirabuja yataha akamukubita indi 15 na nimugoroba bikaba uko.

”Yarankubitaga nkava amaraso akambwira ngo ninjye kuyoga ndeke gukomeza kumutera isesemi, akaza akampagarikira, byarandyaga ariko ngashinyiriza, nakwambara n’imyenda igafatamo (…)
Amakuru y’uko uyu mwana yaba akubitwa yatanzwe n’umuturanyi we wabiketse ko uyu mugore akubita umukozi we, bityo bimenyeshwa inzego z’umutekano.
Aba baturanyi na bo bemeza ko uyu mugore Josiane yari asanzwe ari umuntu mubi cyane, kuko ngo abakozi bose bahanyuze bakubitwaga bityo ubashije nko kuba yakurira igipangu yagendaga nta gusubiza amaso inyuma.

Umwe mu baturanyi yagize ati”Ntabwo byantunguye kubyumva kuko abakozi be barakubitwaga natwe turabizi, bamwe baratorokaga bagacika, ku buryo nta wabashaka gusubira iwabo adatorotse. Ni igisimba kabisa.”
Undi yagize ati”Iyo twabonaga umukozi yinjiye ubundi ntitwongere kumubona twibwiraga ko wenda atagihari.”
Uyu mwana w’umukobwa ngo yarekeye aho gukubitwa ku itariki ya 19 Kamena 2017, ubwo inzego z’umutekano zamenyaga iki kibazo, amasinga yakubitwaga akaba yarasanzwe amanitse mu nzu aboshye.
Uwase Josiane abaturanyi bavuga ko yaba akora umurimo wo kwicuruza, anavugwaho gutanga ruswa mu nzego z’ubuyobozi bw’ibanze ngo zimukingire ikibaba kuri ibyo byaha by’iyicarubozo usanga ashinjwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kamatamu, Uwamahoro Liliane kimwe n’abaturage bari basabye ko uyu mugore yaburanishirizwa mu ruhame ahabereye ibi byaha ariko urukiko rwamukatiye imyaka 3 n’ihazabu y’ibihumbi 500 kuwa 10 Nyakanga 2017, rukaba rwari rwanzuye ko iki ari icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

Kugeza ubu, uyu mwana arakiruka mu nkiko aho yajuririje icyaha bahaye inyito itari yo kuko ibyo yakorewe ari itotezwa n’iyicarubozo bityo akaba asaba ko urubanza rugomba kuzasubirwamo.
Ubuyobozi buvuga ko uyu mugore nta muntu wajyaga yinjira iwe ku buryo n’uwamutwazaga umutwaro ubwo yabaga avuye guhaha yabigezaga ku irembo ubundi akabyijyanira mu nzu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu gihe habaga haje umushyitsi, uyu mwana w’umukobwa ngo yambikwaga imyenda imutwikira hose ku buryo hagaragara isura gusa mu rwego rwo guhisha ibikomere.
Amakuru avuga ko uyu mugore wicuruza afite umugabo w’umuhinde babanaga bityo akaba ari na we umuha amafaranga ashobora no gutanga nka ruswa ngo ibyaha nk’ibi bisibanganywe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


