Uko kutumvikana hagati y’ubuyobozi bw’akarere n’abaturage, ngo gushingiye ku bikorwa abafatanyabikorwa bashyiraho bagamije kugeza amazi meza ku baturage mu buryo bw’inkunga. Nyamara ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura, WASAC, kigahita gishyiraho konteri kigatangira kuyishyuza, abaturage bakabishinja Akarere.
Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Ndayisaba Franà§ois asobanura ko atari bo bafata icyemezo cyo kwishyuza abaturage amazi baherewe ubuntu. Ahubwo ko ibyo bikorwa na WASAC ihita ishyiraho konteri igatangira kuyishyuza.
Agira ati “ku ruhande rw’Akarere nta kibazo dufite, ariko hakaza amabwiriza ya RURA (ikigo ngenzuramikorere cy’u Rwanda) avuga ko amazi yo mu mujyi acungwa na WASAC. Iyo tuyakoze ndetse n’abafatanyabikorwa bacu, ahantu hose hiswe umujyi WASAC niyo ihita iyafata”
Ndayisaba avuga ko n’amazi akorwa mu mafaranga ya VUP igihe byagaragajwe n’Umurenge runaka. WASAC iyishyuza, abaturage ntibabyumve neza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Agira ati “hari igihe tuyakora ari aya VUP, nk’Akarere….ari amafaranga ya VUP umurenge waravuze ngo dukeneye amazi. Twamara kuyakora WASAC ihita ikubitaho konteri zayo. Ako kabazo rero niko kagonganisha abaturage natwe”.
Umuyobozi w’Akarere atanga urugero ku muyoboro w’umufatanyabikorwa wa bo witwa World Vision agira ati “nka world vision ubushize yakoze umuyoboro hano i Rubengera WASAC ikubitaho Konteri… ikubitaho Konteri kandi world vision ifasha abakene”.
Ikibazo kizakemurwa gite?
Akarere ngo kasabye ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere gufata imirongo migari yo gukemura icyo kibazo. Irimo guhuza inzego z’Akarere, RURA na WASAC zikaganira.
Ndayisaba Franà§ois agira ati “twasabye RGB ko bareba uburyo bugari bakemuramo icyo kibazo kugira ngo gicike burundu kuko usanga buri gihe hariho amakimbirane hagati y’abaturage na wasac natwe”.
Kuki ayo mavomo adakoreshwa?
Abaturage ngo bagiye basabwa kwishyura kandi barijejwe ko amazi bahawe ari ubuntu, ntibabyumve. Ibyo bigatuma habura rwiyemezamirimo uyishingira kandi abona ko abayaturiye batazayagura.
Cyakora ngo ibyo ntibivuze ko abaturage batagomba kwishyura amazi baba bahawe, ahubwo ngo iyo bayahawe nk’inkunga itagomba kwishyuzwa, nibo bashobora kwishyiriraho amafaranga bajya batanga akazabafasha kwisanira utuntu tworoheje twakwangirika.
Nubwo icyo kibazo gihari akarere ka karongi kavuga ko kageze kuri 84 % mu kugeza amazi meza ku baturage.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Twarabanye Venuste/Bwiza.com


