Yanteye inda arantoroka none abonye narabyaye ngo arashaka kureba umwana- Mbigenze nte?

Sangiza iyi nkuru

Nakundanye n’umuhungu imyaka 3 kuva 2012-2015, hanyuma dupanga ubukwe dutangira processus yabwo yaje kuntera inda noneho Imaze ukwezi aza gufata irembo iwacu arangije nza kumubwira ko ntwite ansubiza ko nta kibazo,nyuma aza kugenda antorotse,yimuka iyo yari atuye i Gikondo,nta kintu dupfuye yewe ntano kuvugana nabi ndetse n’ibintu byose arabijyana iwabo hari ikibungo.
Muri ibyo bintu harimo nibyo twari twarahahanye mbese nkabantu bitegura kubana,hanyuma nza kumuhamagara akajya anyihorera, inda igejeje amezi 5 bamwe mu nshuti ze bakajya bampamagara bambwira ndetse banyoherereza record y’ibyo agenda avuga ko akeka ko iyo nda atari iye.
Naramwihoreye ndatuza nirerera inda, nyuma igize amezi 8 atangira kujya ampamagara nange ndamureka mufungira amayira yose ya communication.
Umwana aza kuvuka mu kwa 5/2016 none amereye nabi na famille ye ngo barashaka kundebera umwana, mubwira ko ntacyo musaba nakimwe uretse kutongera kumubona mumaso yange ndetse n’umwana wange ko ntawe azabona.
Rero mumfashe mumbwire niba koko ari mwebwe uwo muntu wamwereka umwana atabanje kugusubiza icyubahiro ndetse no gusaba imbabazi famille yange yasebeje.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Yanteye inda arantoroka none abonye narabyaye ngo arashaka kureba umwana- Mbigenze nte?
    Umva iyombwa nizereko mutasubiranye nanjyebyambayeho

  2. Yanteye inda arantoroka none abonye narabyaye ngo arashaka kureba umwana- Mbigenze nte?
    Umva iyombwa nizereko mutasubiranye nanjyebyambayeho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *