Sosiyeti Sivile ntigomba kuba nk’iya kera yabaga ari iyo gutera ingumi Leta- Prof Musahara

Sangiza iyi nkuru

Prof Musahara Herman umwarimu mu ishuri ry’ubukungu rya kaminuza y’u Rwanda akaba n’umushakashatsi mu byerekeye uburezi no gutanga ibitekerezo kuri EDPRS III asanga Sosiyete Sivile ikwiye kwerekana uruhare rwayo mu gufasha leta kuzamura imibereho y’ abaturage by’umwihariko mu guhanga imirimo no kubahugura.

Uru ruhare ngo igomba kurwerekana muri gahunda y’imbaturabukungu cy’icyiciro cya Gatatu(EDPRS III) izatangira muri 2018. Ni muri urwo rwego abagize ihuriro rya sosiyete Sivile mu Rwanda bamaze iminsi ibiri barebera hamwe uruhare rw’umuturage muri iyo gahunda n’ishyirwa mu bikorwa ryayo ndetse n’iy’icyerekezo 2050.

Musahara avuga muri EDPRS II, Leta yihaye gahunda yo guhanga imirimo mishya ibihumbi 200 idashingiye ku buhinzi. Iyo politiki ngo ni nziza, ariko buri muturage na sosiyete sivile bari bakwiye kuyiyifashamo kugirango ibashe gutanga umusaruro uruseho.

NNNN

Prof Musahara, umwarmu muri UR akaba n’Umushakashatsi

Ati “Kuki tubona ko akazi ari akatanzwe na leta, ni bya bindi byo mu 1960 ku buryo urangiza kwiga uvuga ngo leta izampa akazi. Buri wese yagombye kwihangira akazi, akazi kandi si ako mu mujyi gusa kandi mu biro,si no mu nganda gusa.”

Akomeza avuga ko imyumvire yahindutse mu Rwanda mu bijyanye no kutambara inkweto, aho bamwe bajyaga bazambara bageze ku biro bya leta bagera hirya bakazivanamo. Iyo myumvire ngo yaje guhinduka, ku buryo n’abashaka akazi mu Rwanda bazagera ku rwego rwo gushaka akazi, ahubwo bagakora ako bamwe bibeshyaho ko gasuzuguritse nkuko yabibonye mu Mujyi wa Maputo yabayemo, abona abarangije kaminuza n’abayiga ari bo batwara tagisi.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Sosiyete sivile ngo nayo ikwiye kwerekana uruhare rwayo ntibe nk’iya kera yasaga n’ibereyeho gusa kubaza leta uko yakoze ibyo yiyemeje.

Ati “Sosiyete sivile ikaba hariya ikavuga ngo akazi kacu ni ukubaza leta icyo yakoze kuri iyo mirimo bihumbi 200. Ariko ikibazo cy’iyo mirimo ntabwo cyari gikwiye kuba icya leta gusa nayo yagombye kuba isoko y’igisubizo cy’ibibazo bitandukanye, kuko ikorera muri segiteri zitandukanye no mu bice bitandukanye. Kuko twavuze ko Sosiyete sivile si nk’iya kera yabaga ari iyo gutera ingumi, iyibaza uko yubahirije ibyo yasezeranyije gukora.”

nnn

Abagize Sosiyete Sivile

Mu gihe uruhare rw’abikorera na sosiyete sivile baba bagize uruhare rwayo muri iyi gahunda yo guhanga iyi mirimo, Musahara asanga iyateganyijwe na leta yakwiyongera ikaba yagera no ku bihumbi 800 ku mwaka.

Ati “Hari imyumvire ariko yakongeraho gato kuri bya bihumbi 200, aho kuvuga 200 twavuga nka 600 cyangwa 800 ku mwaka.”

Ku kwa Musahara ngo ntihagombye kwibagirana ibijyanye n’uburezi bw’incuke kuko ari wo musingi ukomeye w’ubumenyi bw’umwana buzatuma yigirira akamaro ndetse n’igihugu. Ikindi ngo ni uburezi budaheza buha agaciro n’abafite ubumuga nkuko byagiye bigarukwaho muri EDPRS III.

Abaturage n’abagize sosiyete sivile ngo bakwiye kumenya izi gahundakandi bakamenya n’ikirimo bagatanga ibitekerezo byabo, nyuma impuguke zikicara zikanoza ibyo bitekerezo bigahabwa inzego za leta bikaba byashyirwa muri izo gahunda.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Sosiyete sivile isabwa kugaragaza ibitekerezo bizashingirwaho hagenwa izo gahunda z’icyerekezo 2050 na EDPRS III.

EDPRS III izasozwa mu Kuboza 2017, hatangizwe gahunda yayo ya 3, mu gihe icyerekezo 2050 kizatangira nyuma yo gusoza icya 2020.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *