Uwahoze mu gisirikare cy’u Rwanda wasezerewe nyuma agahungira muri Uganda mu 2004 akurikiranweho ibyaha, yashimutiwe n’abantu bataramenyekana mu gihugu cya Uganda kuwa Gatandatu ushize, aho abamushimuse bamukuye mu kabari yari arimo kunyweramo ari kumwe n’inshuti. Igipolisi kiravuga ko kiri mu iperereza.
Biravugwa ko uyu Sgt (Rtd) Rene Rutagungira yatunzwe imbunda n’abagabo batatu bamusanze muri Bahas Bar, iherereye mu nkengero za Kampala, bakamusohora mbere yo kumwinjiza mu modoka yahise yihuta igana ahantu hataramenyekana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umugore we witwa Jasinta Dusangeyezu akaba yabwiye ikinyamakuru Daily Monitor dukesha iyi nkuru ko yari yahunze mu Rwanda yanga gutabwa muri yombi nyuma y’uko yari yahanaguweho icyaha cy’ubwicanyi yashinjwaga.
Umuvugizi w’igipolisi cya Uganda, AIGP Asan Kasingye yemeje aya makuru y’ishimutwa rya Rutagungira, avuga ko bari gusuzuma amafoto ya camera zo kuri aka kabari, aho yemeza ko bafite amafoto y’abantu bamushimuse akaba yizeye ko bucya bamenye uko byagenze .
Ayo mafoto nk’uko Dusangeyezu abivuga, agaragaza ko hari imodoka 2 zakoreshejwe mu gushimuta umugabo we. Imwe muri izi modoka ni iyo mu bwoko bwa Premio, akavuga ko umugabo watunze umugabo we imbunda yari yambaye ikoti ry’uruhu ndetse n’ingofero.
Uyu mugore yanongeho ko hari abantu bari baherutse kwegera umugabo we bavuga ko bafite umutwe ushaka guhirika ubutegetsi mu Rwanda bamusaba ko bakorana, ariko ngo aranga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


