Rubavu: Abashinzwe kubungabunga amashyamba barakubitwa bakanakomeretswa n’abashumba

Sangiza iyi nkuru

Barwiyemezamirimo bo mu karere ka Rubavu bashinzwe gutera amashyamba no kuyabungabunga ndetse no kuyarinda, baravuga ko babangamiwe bikomeye n’abashumba b’amatungo bangiza ibiti bakanabakubita.
Nsengiyumva Julien, rwiyemezamirimo w’amashyamba mu murenge wa Rubavu, Nyakiriba,Kanama na Kanzenze, yavuze ko abo bashumba cyane ab’inka baza bagatema ibiti bikuze bakanaragira amatungo yabo mu biti bikiri bitoya, akenshi ngo biba byatewe mu miganda y’abaturage n’abayobozi, bagira ngo baravuze bagakubitwa ndetse bakanabakomeretswa.
Agira ati “njyewe ubwanjye baramfashe barankubita banantema mu mutwe aho nagiye kwivuriza mu bitaro by’i Kanombe, ubu maze gukira ariko kugeza ubu abakozi bacu barahohoterwa buri munsi”.
Mu nama y’abashinzwe amashyamba, ubuhinzi n’ubworozi yabahurije hamwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu, bagaragaje ko muri uyu mwaka wonyine wa 2017 abashumba hamwe n’amatungo yabo baragira amashyamba , bamaze kwangiza ibiti bisaga ibihumbi 12 kandi ko iki kibazo kigikomeje . Banasaba ko hafatwa ingamba zikomeye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwatangaje ko butazihanganira iki kibazo cy’abaturage bangiza amashyamba, barangiza bagahohotera abashinzwe kuyarinda no kuyabungabunga.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Murenzi Janvier, yagize ati “tubona buri gihe ibiti bimanuka biza kugurishwa mu mujyi wa Gisenyi ku nyubako nshya kandi aho bicibwa naho binyura hari ubuyobozi bw’imirenge n’utugari ndetse n’imidugudu, turasaba buri wese ko yahagurukira iki kibazo kugirango turwanye abagizi ba nabi nk’abo.’’
Bakomeje basaba ko aborozi b’amatungo baragira amatungo yabo ku misozi bakanayarekera abashumba ko nabo bagomba gukurikiranwa bakagirwa inama byananirana bakabibazwa n’inzego zibishinzwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Magarambe Theodore/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *