Indege ya gisrikare y’ubutasi y’Abarusiya yagaragaye hejuru y’inyubako z’ubuyobozi zitandukanye muri Washington ndetse no hejuru ya Pentagon kuri uyu wa Gatatu nyuma ya saa sita igendera hafi cyane nk’uko byatangajwe na CNN.
Iyi ndege y’igisirikare cyo mu kirere cy’u Burusiya biravugwa ko yanyuze hejuru y’inyubako ikoreramo Inteko ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika izwi nka US Capitol, inyura hejuru ya Pentagon, inyura hejuru y’ibirindiro bya gisirikare, Joint Base Andrew, hejuru ya CIA, hejuru ya Camp David ndetse no hejuru y’indake ya guverinoma y’ibanga iri kuri Mount Weather.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibyo u Burusiya bwakoze ariko ku rundi ruhande ngo bubifitiye uburenganzira buhabwa n’amasezerano yo mu 1992 ku gufungura ikirere, amasezerano yemerera ibihugu byayasinye kugenzurira ibindi bihugu mu kirere nk’uko byemezwa n’ikinyamakuru Politico.
Mu myaka 15 ishize ngo ibi bihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Burusiya bikaba byarakoze ibintu nk’ibi inshuro 165 bifatanyije.
Umuyobozi muri Pentagon nawe yemeje ibi avuga ko ibi bikunze kubaho, aho ngo Abarusiya babanza kumenyesha ahantu bashaka kunyura bagafatanya gupanga ariko bagashyiramo ahantu hacye ibi bitakorwa ariko muri rusange ngo Abarusiya bemerewe kunyura mu kirere cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyose.
Iyi ndege y’u Burusiya yo mu bwoko bwa Tupolev Tu-154M, isa nk’indge ya gisivile ngo yagenderaga nko mu kirometero gisaga gato mu kirere, ikaba ifite ubushobozi bwo gufata amafoto iri mu kirere, kuyasesengura no kwegeranya amakuru y’ubutasi nk’uko CNN ivuga.

Ibi ariko ku rundi ruhande u Burusiya bwabikoze mu gihe umubano wabwo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ukomeje kumera nabi muri iki gihe, ndetse Amerika ikaba iherutse gufatira ibihano u Burusiya kubera kwigarurira intara ya Crimea ya Ukraine no kwivanga mu matora yo mu 2016 yashyize Donald Trump ku butegetsi.
U Burusiya nabwo bwahise buhambiriza abadipolomate ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika 755, ndetse bukaba bwarabanje kubafungira mu nyubako imwe ya ambasade mbere y’uko bahabwa ibintu byabo.
Cnn irakomeza ivuga ko iyi ndege y’u Burusiya yateganyaga ko inyura no mu kirere cy’aho perezida Trump ari mu kiruhuko muri Bedminster, muri New Jersey hagati ya saa kumi n’imwe na saa kumi n’ebyiri.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


