Bwiza Media yamenye amakuru y’uko hari abatekamutwe bamaze iminsi bayiyitirira, bagakoresha izina ryayo mu bushukanyi n’ubwambuzi aho baka abantu amafaranga biyitirira kuba abakozi bayo.
Mu bo twamenye hari uwitwa Emmy washatse kwambura Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyagatare.
Hari kandi uwiyita Veneranda wigeze gusaba uwitwa Jean Claude Karangwa Sewase kumwoherereza amafaranga kuri numero ya Telefoni 0789709052 nk’inkunga.
Turamenyesha rubanda ko abirirwa basabiriza abayobozi b’inzego z’ibanze n’abajyanama b’uturere bitwaje izina BWIZA atari abakozi bayo. Turakangurira abakunzi n’abasomyi b’iki gitangazamakuru kwamagana iyi mico igayitse.
Ikindi ni uko abakozi ba BWIZA bose bafite ibyangombwa bibaranga.
Mu gihe hari uwatswe amafaranga cyangwa akaba ashidikanya ku munyamakuru wa BWIZA, yabariza kuri 0788554010.


