Kuwa 26 Gicurasi,mumajyepfo y’Amerika, nibura abantu 15 bahitanywe n’inkubi y’umuyaga wa (Tornado), nk’uko abayobozi babitangaje mu bitangazamakuru, nyuma y’umuyaga ukomeye wibasiye Umujyi wa Texas, Oklahoma na Arkansas, ijoro ryose ku wa gatandatu kugeza ku cyumweru.
Abashinzwe ubutabazi bakomeje gushakisha mu bisigazwa by’amazu byangijwe n’uwo iyo nkubi y’umuyaga, ngo barebe ko haba hari abarokotse.
Serivisi zishinzwe ubumenyi bw’ikirere muri Amerika (NWS) zashoboye kubarura izo nkubi z’umuyaga zabaye za tornado kuwa gatandatu no ku cyumweru ko zigera kuri 25 zose hamwe.
Umuyobozi w’akarere ka Cooke, Ray Sappington, avuga ko mu majyaruguru ya Dallas, muri Texas, inkubi y’umuyaga yahitanye byibuze abantu barindwi.
Service zishinzwe ubumenyi bw’ikirere zatangaje ko «Ikibabaje ari uko iyi mibare izakomeza kwiyongera », agaragaza ko ubushakashatsi bukomeje gukorwa, mu gihe ahantu hagwiriwe n’iyo nkubi y’umuyaga bigaragara ko hangijwe ibintu byinshi.
Ikinyamakuru la Liberation cyaganiriye na Ray Sappington, yagitangarije ko “mubyangijwe n’iyi nkubi y’umuyaga harimo , agace kamwe k’umuhanda munini kashenywe n’iyi nkubi y’umuyaga, abantu benshi bahungira kuri sitasiyo ya lisansi kugirango bikingire uwo muyaga utari woroshye,abandi barakomereka.”
Bwiza.com



One Response
Inkubi y’umuyaga yahitanye 15 muri Amerika y’epfo
Nonese ni ryari Texas na Dallas byabariwe muri Amerika y’epfo?