Ngoma: Abasenyewe na Leta bararira ayo kwarika bibaza aho bazerekeza

Sangiza iyi nkuru

Abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’inzego zishinzwe umutekano mu karere ka Ngoma bamaze iminsi itatu mu gikorwa cyo gusenyera abaturage bivugwa n’aba bayobozi ko bubatse mu buryo butemewe, abasenyewe n’ubwo bavuga ko bubakaga ubuyobozi bubizi, ubu baribaza aho bagiye kwerekeza.
Bamwe mu baturage baganiriye na Bwiza.com, batangaza ko bari gusenyerwa inzu zabo babamo mu gihe bari bubatse izo nzu barabyemerewe na bamwe mu bayobozi b’inzego zibanze ,ndeste bakaba batabona impamvu yisenyerwa kandi izo nzu barazubakaga abayobozi babizi.
Umukecuru witwa Nyirabasangwa Claudine utuye mu murenge wa Remera ,avuga ko ajya kubaka inzu ubuyobozi bw’umurenge ari bwo bwamufashije kubona amabati ndetse akaba ari nabwo bwasabye abaturage kumufasha kubukaba, kuko inzu ye yari afite mbere yari yaragushijwe n’imvura akaba atiyumvisha impamvu ubuyobozi bwamufashije kubaka bukaba ari nabwo bufashe iya mbere mu kumusenyera.
Agira ati :”ubuyobozi bw’umurenge bwampaye amabati bunampa n’abanyubakira, inzu irarangira none bari kunsenyera, ubu se abo bayobozi kuki batabivuze mbere aho kugirango umuntu akoreshe ubushobozi afite yubaka nyuma agasenyerwa .”
Hakorimana Jean Claude utuye mu mudugudu wa Amarembo ,mu kagari ka Cyasemakamba mu murenge wa Kibungo na we aragira ati : “inzu yanjye basenye hashize imyaka 10 mpatuye, kandi mfite ibyangombwa byo gutura aho nari ntuye nahawe n’ubuyobozi ntabwo nigeze menyeshwa ko ari amanegeka , kuba bari kunsenyera mbona ari akarengane kuko ntabwo bigeze batumenyesha mbereyo kudusenyera, ubu se turaba he?”
Aba baturage bakaba bahangayikishijwe naho bagiye kwerekeza nyuma yo gusenyerwa, by’umwihariko ngo hari abo bari gusenyera bakanabaka amafaranga yo kwishyura abari gukora icyo gikorwa cyo gusenya.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibungo Mapendo Gilbert , avuga ko kuba aba baturage bari gusenyerwa arii mu rwego rwo kuvugurura umujyi ndetse n’inkengero zawo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Agakomeza avuga kandi ko aba baturage bagiye bubaka barenze ku mategeko yababuzaga kubaka mu manegeka.
Aragira ati:”amazu twasenye ni ay’abaturage bubatse barenze ku mategeko twari twabahaye agenga ahagomba kubakwa ,maze abaturage babirengaho.”
Mutabazi Celestin, umuyobozi w’ishami rishinzwe ibikorwaremezo n’ubutaka mu karere ka Ngoma, avuga ko bari gusenya izo nzu bitewe nuko zubatse mu manegeka, bakayasenya mu rwego rwo gukiza ubuzima bw’abahatuye kandi ngo bari barabimenyeshejwe mbere yuko bubaka.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko ibikorwa byo gusenya byatangiriye mu mirenge ya Kibungo na Remera ariko bikaba bigomba kugera mu mirenge yose yo muri aka karere ka Ngoma .
Umubare w’inzu zigomba gusenywa ntabwo uramenyekana neza, inzego zitandukanye muri aka karere ka Ngoma zikaba zivuga ko ziri gukora uko zishoboye ngo aka karere kagaragaremo inzu zijyanye n’igihe, dore ko umujyi wa Ngoma ari umujyi bigaragara ko nta nyubako ziwugaragaza nk’umujyi.
Ubwo Perezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul Kagame ,ku wa 23 Nyakanga 2017, yiyamamarizaga mu karere ka Ngoma yagaragaje ko aka karere kakiri inyuma mu myubakire ugereranyije n’indi mijyi anavuga ko abayobozi bazakomezanya na we muri iyi manda yongeye gutorerwa mu byo bagomba kwitaho harimo n’uko umujyi wa Ngoma utagumana isura nk’iyo ufite mu myubakire.

inzu 5
Biravugwa ko hari abarimo gusenyerwa bakanakwa amafaranga yo kwishyura abari gukora icyo gikorwa cyo gusenya

inzu 3 inzu 4
inzu2
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nzabihimana Prince Theogene /Bwiza.com
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *