Kabarondo: Abaturage b’ingeri zose bafashijwe kwitabira amatora

Sangiza iyi nkuru

Mu Murenge wa Kabarondo, Akarere ka Kayonza, abaturage b’ingeri zose bagejeje igihe cyo gutora bafashijwe kwitabira amatora y’umukuru w’igihugu. Muri bo harimo abakuze cyane, abafite ubumuga ndetse n’abari bitabiriye amatora aribwo bwa mbere.
Kuri site y’itora ya Ecole Primaire Cyinzovu, saa moya za mu gitondo nibwo bari batangiye gutora n’ubwo hari abaturage bari bahageze ahagana mu ma saa kumi z’igitondo. Muri bo bari biganjemo abantu bakuru bafite imyaka hejuru ya mirongo itanu (50). Gusa hari n’abakuze cyane bahageze kandi bafashwa gutora mbere y’abandi, ibi kandi byakorewe n’abafite ubumuga harimo abari bafite ababaherekeje ndetse n’abandi batari babafite.
Gasana ni umusaza ufite imyaka irenga mirongo inani nk’uko yabitangarije itangazamakuru ubwo yari asohotse mu biro by’itora. Yagize ati”mwana wa, ubundi umubyeyi aherekeza abana, ariko nanjye nagombaga kuhagera nkitorera umubyeyi, kandi rwose nahageze kare ndatora, ubu ngiye kuruhuka.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Habimana Francois Xavier nawe ni umusaza ukuze, abamuzi guhera kera bavuga ko ashobora kuba arengeje imyaka ijana (100), nawe yabaye mu ba mbere bitabiriye amatora ndetse anishimira uburyo yatoye uwo yifuza, yagize ati “nazindutse kare ngo nitorere uwo nifuza, ufite ibigwi by’umuyobozi, umubyeyi w’igihugu”. Habimana yakomeje atangaza ko yishimiye cyane uburyo yatoye mu ba mbere.
Nyiramandwa Theresia, ni umukecuru ukuze, agendera ku gakoni k’abakecuru, ntabasha kwunamuka, gusa ntago azi neza umubare w’imyaka afite kugeza ubu. Nawe ngo yashimishijwe no gutora nk’uko yabitangarije itangazamakuru. Yagize ati “ahwii, mwana wa, urabona aka gakoni kanjye? Karansindagije kangeza no ku biro by’itora maze nitorera Perezida.”
Umuhoza Sandrine niryo tora yitabiriye rya mbere kuva yafata indangamuntu, ngo ikarita ye y’itora yarabuze ariko yari ari kuri list y’itora kandi afite n’indangamuntu, akaba yabashije kwitabira itora ndetse yanabyishimiye cyane. Ngo yari afite amatsiko menshi, umukandida yatoye ni aramuka atsinze amatora, aramusaba kwita ku iterambere ry’urubyiruko cyane cyane abakirangiza ishuri.
Abafite ubumuga nabo, yaba abagendera mu tugare ndetse n’abatabona, boroherejwe babasha kwitabira amatora. Hagaragaye n’abafite ubumuga bwo kutabona kandi bamwe muri bo batazi gukoresha inyandiko zabagenewe. Amabwiriza ateganya ko azana umwana ufite imyaka hagati ya 14-18 akamutorera. Atamubonye amabwiriza ateganya ko areba umuseseri yizeye akamutorere. Aba nabo bakaba bafashijwe gutora nk’uko babyifuza.
Gusa muri aya matora habonetsemo n’imbogamizi:
Bamwe mu bitabiriye itora ryabereye kuri site ya ecole primaire Cyinzovu, basubiye mu rugo badatoye, bitewe n’uko batisanze kuri lisite y’itora. Bamwe muri bo batangaje ko biyimuye bakoresheje telefoni ngendanwa, bakanabona ubutumwa bubamenyesha ko biyimuye, ariko bageze ku biro by’itora ntibisanga ku rutonde.
N’ubwo ahagana saa sita z’amanywa, komisiyo y’amatora yasohoye itangazo ryemerera gutora abafite indangamuntu batari kuri list y’itora, isaha yo gufunga ibiro by’itora yageze aya mabwiriza ataragera ku bayobozi b’ama site, bityo iri tangazo ntiryashyirwa mu bikorwa.
Ikindi kibazo cyagaragaye muri uyu murenge wa Kabarondo ku ma site atandukanye, ni imikoranire n’itangazamakuru, aho basabaga ikarita y’akazi ndetse n’urwandiko rw’ubutumwa rw’umwimerere. Ibi ariko byaje gukemurwa n’umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri komisiyo y’amatora Bwana Moise Bukassa, n’ubwo hamwe na hamwe byakomeje kugorana.
Amatora yasojwe saa cyenda z’igicamunsi, batangira kubarura amajwi. Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa site ya ecole primaire Cyinzovu Bwana Ildephonse Uwitonze, ngo amatora yagenze neza. Abari kuri lisiti y’itora bari 5559, abatoye bari kuri lisiti y’itora ni 5534, abatoreye ku mugereka ni 7, abatoye bose ni 5541, abatoye neza ni 5526, naho imfabusa ni 15.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Francine Andrew Mukase/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *