Tanzania: Igipolisi kivuganye abantu basaga 10 babaga mu mutwe w’abagizi ba nabi

Sangiza iyi nkuru

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu ushize, igipolisi cya Tanzania cyivuganye abantu 13 babarizwa mu gatsiko k’abagizi ba nabi gashinjwa gukora ubwicanyi bwa hato na hato mu Karere ka Kibiti.

Biravugwa ko habayeho kurasana hagati y’abapolisi n’aba bagizi ba nabi ubwo igipolisi cyasatiraga indiri yabo iherereye mu giturage cya Rungungu, kiri mu ishyamba, ahagana saa tatu z’ijoro kuwa Gatatu.

Igipolisi kikaba cyari mu rwego rwo kurushaho gukaza umutekano muri aka karere nyuma y’ubwicanyi aka gatsiko kamaze iminsi gakorera abaturage b’inzirakarengane ndetse n’abapolisi. Abantu basaga 40 ngo bakaba bamaze kwicirwa muri aka karere, no mu tundi nka Mkuranga na Rufiji kuva ubwicanyi bwatangira mu myaka 2 ishize.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Benshi muri aba bishwe nk’uko ikinyamakuru dailynews dukesha iyi nkuru kivuga, ni abayobozi mu nzego z’ibanze, ndetse n’abapolisi 13. Umukuru w’igipolisi, IGP Simon Sirro kuri uyu wa kane akaba yaratangaje uko igipolisi cyamenye indiri y’aba bagizi ba nabi.

IGP Sirro avuga ko kuwa Gatanu w’icyumweru gishize mu giturage cya Chamiwaleni muri Kibiti, igipolisi cyataye muri yombi uwitwa Abdallah Mbindimbi, ashinjwa ibikorwa by’ubugizi bwa nabi. Nyuma yo kumuhata ibibazo, yemeye ko ari umugizi wa nabi, yemerera igipolisi ubufatanye bwuzuye ajya kucyereka ibirindiro byabo.

Kuwa gatatu rero nibwo igipolisi kiri kumwe n’uyu, kinjiye mu ishyamba ryo mu giturage cya Rungungu ahari iyo ndiri y’abagizi ba nabi, ariko bakihegera hatangira kurasana hagati y’abapolisi n’abagizi ba nabi ndetse uyu Abdallah Mbindimbi arahakomerekera bikomeye.

Muri uko kurasana, igipolisi cyarashe abanyabyaha 12 bapfa bajyanwa ku Bitaro bya Muhimbili kubera amaraso menshi bari bavuye, imirambo yabo ihita igumishwa mu buruhukiro bw’ibi bitaro. Mbindimbi nawe akaba ari uwa 13 wapfuye nawe azize ibikomere.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *