Sudani y’Epfo: Imfungwa za politiki 30 zarekuwe

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Sudani y’Epfo yarekuye imfungwa za politiki zigera kuri 30 mu rwego rwo kunoza ibiganiro bigamije kugarura amahoro mu gihugu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’amategeko muri biro y’umutekano mu gihugu, Jalban Obaj, yavuze ko aba banyururu barekuwe ku bwumvikane ndetse ko ibiro bya perezida byari byabitangaje muri uyu mwaka bityo bikaba bishyizwe mu bikorwa.
Mu ijambo rye rigufi yavugiye kuri radio y’igihugu muri iki gitondo, ushinzwe ibiro bishinzwe ubutasi yavuze ko nta nkurikizi kuri aba banyururu barekuwe.
Leta ya Sudani y’Epfo yari yataye muri yombi abatari bacye biganjemo abatavuga rumwe na perezida Salva Kiir, aba barimo abarwanyi bashakaga kumuhirika ku butegetsi guhera muri 2013.
Abenshi mu batawe muri yombi bari batarakatirwa, imiryango yita ku burenganzira bwa muntu ikaba yahoraga ivugwa ko bafunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko bityo bakaba bagomba kurekurwa cyangwa inkiko zigakora akazi zishinzwe.
Abanyepolitiki batandukanye bashimiye iki gikoraa bavuga ko ibi byongereye ubushobozi bw’igihugu mu gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano yo muri 2015 arebana n’ibiganiro bigamije kugarura agahenge mu gihugu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kurekurwa kw’izi mfungwa za politiki, ngo ni imwe mu nzira zizanashoboza igihugu kugera ku bumwe n’ubwiyunge kw’abatavuga rumwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *