Rubavu: Umwuka mubi muri koperative y’abatwara amakamyo wahoshejwe hitabajwe izindi nzego

Sangiza iyi nkuru

Abashoferi batwara Amakamyo bo mu karere ka Rubavu bibumbiye muri Koperative COTRAMAGI bashinjaga ubuyobozi bwabo gufata ibyemezo butabagishije inama, ibi byatumye babwivumburira kugera aho hitabazwa izindi nzego mu gukemura ikibazo.
Icyateye aba bashoferi b’amakamyo kwivumbura ku byemezo by’abayobozi bitoreye, ni icyemezo cyo kugura ikamyo nini izajya yinjiriza koperative bibumbiyemo. Iki cyemezo kikaba cyarafashwe mu nama yabaye tariki ya 16 Nyakanga 2017, ikitabirwa n’abanyamuryango 31 muri 56 bagize iyi koperative.
Ababitoreye kimwe n’abatarabitoreye, bose bisubiranye komite nyobozi bavuga ko uwo mushinga batawemeye bakabigaragariza n’impamvu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umwe muri abo bashoferi utarashatse ko amazinaye atangazwa yagize ati “N’ubwo bitavugirwa ku mugaragaro hari abagiye basinyishwa mu nama kandi batari bahari. Ikindi kibazo Ni uko bashaka ko tugura imodoka ya miriyoni 40 ariko amakuru dufitiye gihamya ni uko aba bayobozi bacu bamaze gufata inguzanyo muri banki bagamije kugavuramo ayabo agera kuri miliyoni 10, twamenye ayo makuru hakiri kare niyo mpamvu twisubiyeho, kuko tudakunda amanyanga”.
Binyuze mu matora, umushinga washeshwe burundu ku bwiganze bw’amajwi 60%, imitima y’abashoferi irururuka ndetse baniyemeza gukomeza gukorera hamwe .
Madame Mukamusoni Furaha Jeannette, umukozi w’akarere ka Rubavu ushinzwe iterambere ry’amakoperative, ibigo bito n’ibiciriritse wiyambajwe mu gukemura ibi bibazo, avuga ko amakosa yari ku mpande zombi, agatanga inama yo gukorera mu mucyo, ibi kandi bikareba n’andi makoperative yose kimwe n’ibigo by’imari bicirirtse.
Yagize ati “mu byukuri amakosa ari ku mpande zombie kuko mu makoperative usanga hari abasinye bakisubiraho nyuma, ikindi ni uko mu bayobozi hagaragara gufata ibyemezo batagishije inama abayoborwa.Turabasaba gukorera hamwe kuko iki kibazo kinagaragara mu makoperative menshi”.
Prezida w’iyi koperative, Gahutu Jean Pierre, avuga ko iki kibazo nta cyuho gisize muri koperative, ko ahubwo iyi ibaye impamvu yo gukorera hamwe hagashakwa ibyateza imbere koperative byumvikanyweho na bose
Mu gihe cy’imyaka irindwi iyi koperative imaze ifite umutungo usaga miliyoni 50 harimo n’isambu ifite agaciro ka miliyoni zisaga 30 biguriye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Magarambe Theodore/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *