U Bushinwa ntaho buzabogamira ariko Amerika nishoza intambara ntibuzarebera

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Bushinwa iravuga ko nta ruhande izabogamiraho Koreya ya Ruguru niramuka iteye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko ko izarengera inshuti y’umuturanyi Amerika niramuka ibaye ari yo ishoza intambara.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Koreya y’Epfo nibigaba ibitero bikagerageza guhirika ubutegetsi bwa Koreya ya Ruguru no guhindura politiki y’Umwigimbakirwa wa Koreya, u Bushinwa buzababuza kubikora ”, ibi akaba ari ibyatangajwe mu kinyamakuru kigenzurwa n’ishyaka riri ku butegetsi mu Bushinwa kitwa The Global Times.

Hagati aho, ibindi bihugu byo muri Aziya-Pasifika byagaragaje ko bizashyigikira Leta Zunze Ubumwe za Amerika niramuka igabweho igitero kirimbuzi na Koreya ya Ruguru.

Minisitiri w’ingabo w’u Buyapani, Itsunori Onodera, muri iki cyumweru yatangaje ko igihugu cye cyiteguye no kumanura missiles za Koreya ya Ruguru nibiba ngombwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Muri Australia, Minisitiri w’Intebe, Malcolm Turnbull, we yagereranyije igihugu cye na Amerika nk’ibyafatanyirijwe mu rukenyerero nk’uko bitangazwa na South China Morning Post.

Yavuze ko haramutse hagabwe igitero kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Amasezerano ya “ Anzus ” yahita ashyirwa mu bikorwa kandi Australia yafasha Amerika nk’uko yabitangarije 3AW Radio yo muri Australia mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu. Turnbull akaba yavugaga amasezerano Amerika yagiranye n’igihugu cye ndetse na New Zealand yo gutabarana.

Ibi biravugwa mu gihe igihugu cya Koreya ya Ruguru gikomeje gukangisha kugaba igitero ku kirwa cy’Abanyamerika kitwa Guam kiri mu majyepfo y’u Buyapani, aho perezida Donald Trump nawe yahise asubiza ko Koreya ya Ruguru nikomeza kuyikanga no gukanga ibihugu by’inshuti zayo, izahura n’umuriro n’umujinya.

Kuri uyu wa kane bwo Trump akaba yavuze ko Koreya ya Ruguru niyibeshya izahura n’ibintu umuntu atigeze abona.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *