Perezida Kagame‏ yifurije intsinzi Kenyatta watorewe gukomeza kuyobora Kenya

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame uherutse gutorerwa gukomeza kuyobora u Rwanda yifurije intsinzi mugenzi we wa Kenya, Uhuru Kenyatta wongeye gutsinda amatora yo kuyobora iki gihugu muri manda ya kabiri.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, ku wa Gatanu tariki ya 11 Kanama 2017, Perezida Kagame yifurije intsinzi mugenzi we , agira ati “Nkwifurije ishya n’ihirwe muvandimwe wanjye Uhuru Kenyatta, kubera amatora yagenze neza, ndetse n’icyizere Abanyakenya bagufitiye.”

Akomeza amubwira ko bakwiye gukomeza kubaka ubumwe ndetse n’iterambere ry’ibihugu byombi ndetse n’umuryango ibi bihugu bihuriyemo wa Afurika y’i Burasirazuba (EAC).

Kagame tw

Ubutumwa bwa Perezida Kagame

Amatora yo muri Kenya yabaye tariki ya 8 Kanama uyu mwaka yegukanwa na Kenyatta wagize amajwi 54,27% atsinda Raila Odinga utaremera ibyavuyemo wagize 44,74%.

Abaye nyuma y’iminsi ine ayo mu Rwanda arangiye, aya nayo yegukanywe na Paul Kagame umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi wanikiye abo bari bahanganye n’amajwi 98, 79%. Na we yagiye yakira ubutumwa bw’abayobozi batandukanye bamwifurizaga ishya n’ihirwe mu nshingano agiye gukomeza zo kuyobora u Rwanda muri manda izagera ku musozo muri 2024, harimo n’ubwa Kenyatta.

Museveni
Ubutumwa bwa Perezida Museveni yifuriza intsinzi Kenyatta

Abayobozi batandukanye ku Isi bari kwifuriza ishya n’ihirwe Perezida Kenyatta mu nshingano agiye gukomeza zo kuyobora miliyoni zisaga 48 z’abaturage ba kenya. barimo Perezida Nkurunziza w’u Burundi wamwifurije intsinzi hatangaje amajwi y’agateganyo,… Amatora yabaye muri Kenya yitabiriwe n’abakandida 8.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *