Ikinyamakuru New York Times ntikinanizwa no guhora gitangaza ibihuha ku Rwanda?- Min. Mushikiwabo

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo aribaza niba ikinyamakuru New York Times, kitajya kinanirwa ngo guhora gitangaza ibihuha ku Rwanda, akanagiha gasopo ku bijyanye n’amahitamo y’Abanyarwanda.

Ni nyuma y’inkuru yasohotse muri icyo kinyamakuru yanditswe n’abagize itsinda ry’ubwanditsi bwacyo bahaye umutwe ugira uti “Democracy is Rwanda’s Losing Candidate’, igenekereje mu Kinyarwanda igira iti ‘Demokarasi ni umukandida utatsinda mu Rwanda.”

Muri iyo nkuru bagaruka ku matora ya Perezida wa Repubulika aherutse kuba mu Rwanda, intsinzi ikegukanwa na Perezida Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi wari usanzwe kuri uyu mwanya, ariko bakagaya uko yagenze, ko ari ukurangiza umuhango ndetse ntibanemera amajwi abakandida babonye.

Perezida Kagame ngo yagejeje igihugu ku iterambere kuva ingabo za FPR Inkotanyi zabohora igihugu zikanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko ngo mu Rwanda, nta bwinyagamburiro buhari, abaturage babayeho bacecetse ; batinya gutangaza ibyiyumviro byabo.

Muri iyo nkuru, iki kinyamakuru kigaruka kuri raporo yatangajwe mu kwezi gushize n’ Umuryango Mpuzamahanga wita ku burenganzira bwa muntu ‘Human Rights Watch’, ko mu Rwanda abakora ibyaha bito bicwa n’inzego z’umutekano, raporo u Rwanda rwamaganiye kure.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Kugeza ubu ngo mu Rwanda nta opozisiyo ihari, ibinyamakuru biracecetse, nkuko ngo leta Zunze Ubumwe za Amerika zabitangaje ko zabibonye mu gihe cy’amatora, aho ngo hari ibibazo byagiye bigaragara ubwo yakorwaga ku wa 4 Kanama 2017. Iki gihugu kikaba kitaranyuzwe n’ivugururwa ry’itegeko Nshinga muri 2015 ryahaye uburenganzira Perezida Kagame bwo kongera guhatanira uyu mwanya.

Mushikiwabo asanga New York Times itarambirwa mu gusebya u Rwanda

Mushikiwabo

Inyandiko iri ku rukuta rwa Twitter rwa Minisitiri Mushikiwabo yandikiye iki kinyamakuru, yakibwiye ko amahitamo ari ay’Abanyarwanda.

Muri iyo nyandiko iri mu rurimi rw’icyongereza, ugenekereje yagize ati “ Ikinyamakuru New York Times ntabwo kijya kinanirwa iyo gitangaza amakuru y’ibihuha; adafite ibimenyetso ku Rwanda? Kagame ni amahitamo y’Abanyarwanda, ntabwo ari ayanyu!”

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Francois Ngarambe aherutse kuvuga ko hari abanyamahanga bigira inzobere babereyeho guhora banenga iteka ryose.

Hari mu kiganiro, Umuryango FPR Inkotanyi wagiranye n’abanyamakuru ku wa Gatatu tariki ya 12 Nyakanga 2017, mbere y’itangira ry’igikorwa cyo kwiyamamaza ku bahataniraga umwanya wa Perezida wa Repubulika.

Ni nyuma y’ikibazo yari abajijwe n’umunyamakuru wa Bwiza.com ku cyo bavuga ko abanyamahanga bashobora kunenga imigendekere y’ayo matora, icyo gihe yaburaga iminsi 22 ngo atangire.

Yagize ati “Bahora banenga iteka ryose, ntabwo twahora duterana umupira banenze, twavuze, ibingibi. Twebwe dukora ibyo tubona bikwiye, mbere na mbere bibereye Abanyarwanda, tukagerageza gukora n’abandi kuko u Rwanda ntabwo ari ikirwa. Tukagerageza ibijyanye n’imyemerere ibereye benshi ku Isi kandi ibona.”

Ku bijyanye no kuba baragiye banenga kuba itegeko Nshinga ryaravuguwe, kandi ari ku busabe bw’Abanyarwanda, Ngarambe yemeza ko bagamije kunenga u Rwanda kurenza kuruvuga ukuri kwarwo.

Ati “[…]Ibindi ibyo bavuga tukareka gusobanura kuko, itegeko nshinga n’ahandi riravugururwa ntabwo ari uguca inka amabere, ibindi bahora banenga u Rwanda ngirango bashaka icyo banega kurusha kuvuga icyiza.”

Ngarambe yakomeje avuga ko batanga ababanenga bagamije kubaka, ati “ Nta nubwo twanga abatunenga ahubwo ni ukureba ibyo banenga niba bifite ishingiro kugira ngo tubikosore, ibyo twebwe tureba. Uzatunenga anagaragaza ati ‘ahangaha mufite imbaraga nkeya, tuzabyemera tunabikosore tunashyiremo imbaraga. Ariko unenga kugirango anenge cyangwa se ahereye kuri ba bandi biyita impuguke(expert) ibyo ngibyo nabyo tuzabwira ko abo ba Experts(impuguke] hari ibyo batumvise.”

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *