Bamwe mu bacuruzi bakorera ibikorwa byabo mu mujyi wa Kigali, barataka igihombo baterwa n’ivumbi rikumira abakiriya.
Ni abakorera imirimo y’ubucuruzi hafi y’umuhanda muto uturuka ku nyubako ‘Building Chadel’, hateganye na Ecole Belge ugana kuri Resitora Veni Vidi, ndetse hanegeranye n’igikari cya KCB Bank. Ni umuhanda muto ariko ivumbi rihatumuka riteye abahakorera inkeke.
Uyu muhanda uri muri metero nke uvuye ku nyubako ikoreramo umujyi wa Kigali ndetse n’akarere ka Nyarugenge, by’umwihariko ukaba na hafi y’agace kahariwe abanyamaguru “Car free zone”, abahakorera bavuga ko uretse no kubahombya ngo hanasebya umujyi.
Abahakorera baganiriye na Bwiza.com, ubwo yasangaga binubira iryo vumbi, mbere na mbere bashimangira ko ryatumye ababaganaga bagabanuka ndetse bagasaba ko umujyi wa Kigali ndetse n’akarere ka Nyarugenge batekereza icyakorwa kuri uwo muhanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ntibifuje ko amazina yabo atangazwa, umwe ati “ Aka gahanda kamaze igihe dusaba ko kakorwa ariko amaso yaheze mu kirere, biduteza igihombo kandi ndetse n’abatugana barabyinubira, uko impeshyi irushaho gukara niko n’abatugana bagenda bacendera”.
Undi ati “Ese abantu bakorera aha ko ari abantu ndetse n’amakompanyi akomeye bo nta kuntu bafatanya n’umujyi wa Kigali bagakemura iki kibazo ko ivumbi ritumereye nabi; turifuza ko Umujyi wa Kigali wadufasha ugakemura iki kibazo kuko kiratugoye”.
Bakomeza bavuga ko ako gace karimo na resitora abantu baza gufatiramo amafunguro, ko hari abazicikaho kubera ivumbi.
Uyu ati “birakabije, ushobora kuza kugura ibiryo, watangira kurya imodoka ikahaca, bihita byuzuramo imvumbi, ntabwo ari umuhanda munini umujyi ufatanyije na ba nyiri inzu bafatanya, aka gahanda harasebya umujyi kuko karawegereye, kabaye kari ku nkengero ho wenda nta kibazo.
Bwiza.com yashatse kumenya icyo umujyi wa Kigali uvuga kuri uwo muhanda utumuka ivumbi mu mujyi rwagati, inshuro ebyiri umunyamakuru yageze ku biro by’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umujyi wa Kigali , Bwana Sagashya Giscard Didier asanga adahari.
Yagerageje kumuhamagara kuri telefoni amutangariza ko ari mu nama, asaba umunyamakuru kumwoherereza ubutumwa bukubiyemo ibabazo, umunyamakuru abikora uko, ntiyamusubiza kugeza igihe iyi nkuru yatangazwaga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Marshall Eugene David / Bwiza.com



