Imvururu hagati y'abanyerondo, abazunguzayi na Dasso, ni akabazo gato- Meya Kayisime

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge buratangaza ko ikibazo cy’imvururu giherutse kuvugwa i Nyabugogo, cyahanganishije abakora irondo ry’isuku, Dasso n’abazunguzayi atari ikibazo gikomeye, dore ko ngo cyahise kinakemurwa mu maguru mashya.

Umuyobozi w’aka karere Kayisime Nzaramba yatangarije itangazamakuru ko nta mpamvu zo kuremereza icyo kibazo. Ni nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe videwo igaragaza umusore uri gukubitwa n’abo mu rwego rushinzwe irondo ry’umwuga ndetse na Dasso, agerageza kubacika, ariko n’abaturage nabo bakagaragara bakubita abagize izi nzego.

Nzaramba ati “Tubanze tubyite ko atari uguhangana, iki ni igihugu gifite ubuyobozi bufite amategeko n’umutekano. Ni akabazo gato kabayeho kandi kahise gakemuka, kuko inzego zose zarahateraniye ikibazo kirakemuka, ariko ntabwo twavuga ngo habayeho imirwano, habayemo gushyamirana, ni induru zabaye, bavuzaga induru… , ntabwo twabyita guhangana, guhangana ni ikintu gikomeye cyane.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Uyu muyobozi akomeza avuga ko iki kibazo cyakuruwe n’umusore wacuruzaga isambusa wafashwe n’abashinzwe irondo ry’isuku, akabiyaka yirwanaho, ubwo haza abazunguzay benshi batangira kurwana n’ushinzwe iryo rondo, bagenzi be baje nabo barahohoterwa.

Batatu mu bakora irondo ry’isuku baje gukomeretswa ku buryo umwe muri bo ari mu bitaro kuko ngo babaye nk’abamumena umutwe, ku buryo icyakurikiyeho ari ugukurikirana ababigizemo uruhare.

Ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda, Umuvugizi wayo ACP Theos Badege yemeje ko iki kibazo kitari gisanzwe kimenyerewe ku buryo ngo kizavamo amasomo kuko amategeko n’amabwiriza ngenderwaho bihari.

Akomeza aburira abazunguzayi ko icyaha gito cyo gucururiza ku muhanda gishobora kuvamo icyo guhangana n’inzego zubahiriza amategeko n’umutekano.

Abakekwaho kugira uruhare muri iki kibazo ngo bari gukurikiranwa, uretse ko no ku ruhande rw’abo mu nzego z’umutekano hazarebwa ni ba nta babigizemo uruhare cyangwa abashobora kuba bakoresheje imbaraga z’umurengera.

Ati “Batatu bakuruye imvururu bari mu maboko ya polisi… »

Kayisime asaba aba bacuruzi kujya mu masoko bubakiwe bakirinda kujya mu mihanda kuko hatemewe.
 

Ku mugoroba wo kuwa Kane tariki ya 10 kanama i Nyabugogo habaye imirwano hagati y’abacururiza ku muhanda, abashinzwe irondo ry’isuku ndetse na Dasso.

Abaturage babonye iyi mirwano bavuga ko yatewe n’uko abashinzwe irondo ry’isuku basabye amafaranga umusore wacuruzaga utuntu mu ndobo kugira ngo batamufata akayabima bigatuma barwana abari muri gare bose bagahurura buri wese akubita uwo abonye ndetse n’amabuye akavuza ubuhuha.

irondo 4

Umusore uvugwa ko yasabwe amafaranga

Umwe mu bakorera Nyabugogo waganiriye na Loyal Tv yatangaje iyo nkuru yavuze ko abanyerondo batse uwo musore amafaranga akayabima baza gushyamirana.

Ati”Abanyerondo b’isuku bari bavuye kunywa inzoga hanyuma babonye uriya musore wacuruzaga udusambusha mu ndobo bamwaka amafaranga 500 arayabima, bongeye guhura ibyo yacuruzaga yabimaze barongera barayamwaka arayabima batangira kurwana ubwo.”

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Aba baturage bavuga ko babangamiwe cyane n’uburyo izo nzego zabashyiriweho zikora n’uko zibafata kuko hari n’igihe zihohotera abagenzi kandi nta cyo bazira kuko zipfa gusagarira uwo zibonye wese.

Undi ati “ Hari igihe umugenzi utabimenyereye abona bakubita umuntu yabaza uko bigenze na we bagahita bamwadukira batitaye ku wo ari we cyangwa icyo ari cyo bakamukubita”

irindo 3

Yishikanuza ashaka guciaka abashinzwe irondo ry’umwuga

Aba bazunguzayi kandi bavuga ko batazi neza uko ibihano bacibwa biteganywa kuko usanga banabaha fagitire z’ibinyabiziga kandi bo badatwara ibinyabiziga nk’uko umwe muri bo yabikomojeho, “ujya kubona ukabona bakwandikiye konterivasiyo wareba n’amafaranga ariho ukibaza icyo ugiye kwishyura bikakuyobera, bakwemeje ko ari amande bakandikaho amande ntibandikeho konterivasiyo ko tutari ibinyabiziga.”

“Abazunguzayi twabaye bombo, baragufata bakumva ko bongeye bariye kuko ruswa banayise umurengezi. Bakwinjiza mu nzu ya bo abandi bakubona bakavuga ngo karibu kiriya (Client), twabaye abakiriya kuko baduca amafaranga uko biboneye.”

irondo 2

Abaturage bafashe mu mashati abakora irondo ry’umwuga i Nyabugogo

Abazunguzayi bavugira icyarimwe, bemeza ko abanyerondo b’isuku babakubitira mu biro bya bo ndetse bakabacuza utwo bafite twose, kubambika ubusa, ndetse bakanavuga ko hari abagore bakuramo inda kubera inkoni baba bakubiswe n’aba banyerondo.

Umwe yagize ati”Baragufata bakaguhondagura, ntibagira isoni zo kukwambika ubusa amabere ugasanga ari hejuru ndetse n’abagenzi bigendera barabakubita,…”

irondo

Guhangana hagati y’impande zombi

Ni kenshi aba bakozi bambaye imyenda y’akazi bashyirwa mu majwi n’abantu batandukanye ko bafite imikorere idahwitse, aho usanga bashinjwa gukubita no gukomeretsa ndetse no kwambura, ku rundi ruhande ariko Umujyi wa Kigali ukunze gutangariza abazunguzanyi bacururiza ku muhanda, muri gare n’ahandi hahurira imbaga hatari mu masoko bagenewe ko hatemewe.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Amabwiriza y’Umujyi wa Kigali agena amande y’ibihumbi 10 ku muntu wese ufashwe agura n’umuzunguzayi.
Video igaragaza imirwano Meya Kayisime yita akabazo gato:

YouTube player

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *