Imirenge imwe n’imwe irimo uwa Mubuga, Gishyita na Rwankuba yari ifite umuriro w’amashanyarazi mu kagari kamwe cyangwa tubiri gusa. Icyi kibazo ngo kizaba cyarangiye mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2018.
Ni mu gihe abakorera ibikorwa bitandukanye muri iyo mirenge biganjemo abakorera muri dusanteri tw’ubucuruzi bagaragaza ko bafite amatsiko n’ibyishimo byo kubona bafite umuriro w’amashanyarazi.
Ndayishimiye uturiye santeri y’ubucuruzi ya Gitega ihereye mu murenge wa Rugabano agira ati “kutagira umuriro muri iyi centre nyine birabangamye…abacuruzi bafunga kare…bituma hari bizinesi tudakora nk’ubu ntiwazana umushinga wo kogosha ngo bikorohere.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi kagaragaza ko umushinga wo kugeza umuriro w’amashanyarazi aho utari hose, watangiye. Bukemeza ko mu masanteri y’ubucuruzi hazitabwaho muri uko gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Ndayisaba Franà§ois avuga ko ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ingufu, REG, kigiye kugeza umurimo muri Karongi ku buryo imirenge yari ifite umuriro mu kagari kamwe igiye gusubizwa.
Agira ati “REG igiye gukwirakwiza umuriro ahantu hose hashoboka, hari kampani batsindiye n’isoko n’ibiti birahari. dufite imirenge umuriro wageraga mu kagali kamwe gusa. Ariko ubu bagiye gukora ibishoboka buri murenge ubone amashanyarazi kandi n’utwo ducentre tubone amashanyarazi”
Uretse iyo mirenge yari ifite amashanyarazi ku kigero gito, akarere gashimangira ko n’ahandi hose umuriro utageraga uzahagezwa.
By’umwihariko abaturiye umudugudu w’icyitegererezo barimo n’abakorera muri centre y’ubucuruzi ya Gitega mu murenge wa Rugabano bakazahita babona umuriro umudugudu w’icyitegererezo uri kuhubakwa ukimara kuzura.

Mu gihe akarere ka Karongi kageza umuriro mu bice bitandukanye, gasaba abaturage kwegera ku midugudu aho uzajya ubageraho ku buryo bworoshye.
Akarere gateganya ko umuriro wazaba wageze mu mirenge itandukanye utarimo mu ntangiro z’umwaka utaha wa 2018.
Mubuga yari ifite umuriro mu Kagari kamwe ka Byaruhanga. Gishyita ikawugira mu tugari tubiri. Ni mu gihe umurenge wa Rwankuba iwufite mu kagali kamwe gusa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Twarabanye Venuste/Bwiza.com


