U Buhinde: Impinja 30 zishwe no kubura umwuka wa Oxygen kwa muganga

Sangiza iyi nkuru

Mu masaha 48 gusa, abana bagera kuri 30 bari bamaze gupfa bazize kubura umwuka wa oxygen mu bitaro, aho bari barimo kuwongererwa.
Aba bana bari biganjemo abavutse batagejeje igihe, abafite indwara zitandukanye zasabaga kongererwa umwuka n’abandi, bose bapfuye ubwo abashinzwe kubongerera umwuka mu byuma biwubagezaho bangaga kuwubaha kubera ko ibitaro bitishyuye amadeni.

ap17224517611840
Inzego z’umutekano zabyukiye ku bitaro mu rwego rwo kurinda ko hari abakora imyigaragambyo

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umwe ku wundi, aba bana bapfiriye mu bitaro bya leta biherereye mu mujyi wa Uttar uri mu majyaruguru y’igihugu, abashinzwe kubongerera umwuka mu byuma byabugenewe bakaba barawukupye kubera amadeni ibi bitaro byari bimaze kubageramo byaranze kwishyura.
Ababyeyi benshi baragaya imikorere y’ibitaro byegamiye kuri leta yatumye abana ba bo bakundaga batakariza ubuzima mu burangare bwa bo kuko byanze kwishyura umwuka kandi ababyivurizaho baba bishyuye ibyo basabwa, bo bakaba bavuga ko ibi ari itsembatsemba ryakorewe abana ba bo.
Umwe mu babyeyi babuze ababo kuri ibyo bitaro wahawe izina rya Vijay yabwiye ikinyamakuru Press Trust cyo mu Buhinde ko na we yababajwe n’ibyabaye kuko imiryango myinshi yabuze abana kandi bari bafite amahirwe menshi yo kubaho.
Yagize ati”Abana bapfuye tubareba, n’uwanjye nta kibazo yari afite kinini kuko yatangaga icyizere cyo gukira, ariko na we twamubuze.”
Capture 14
Ababuze ababo bagereranya ibi n’itsembatsemba ryakorewe abana ba bo cyangwa akagambane

Washington post dukesha iyi nkuru ivuga ko ku ikubitiro bagikupa umwuka hahise hapfa abana 21 guhera kuwa Gatanu, abandi bakaza gupfa ku munsi wo kuwa Gatandatu w’iki cyumweru.
Ibi bitaro ngo byari bigezemo umwenda ungana n’ibihumbi 89,750 by’Amadolari ikigo cyigenga gishinzwe gutanga umwuka cya Pushpa Sales Private Limited, hakaba hari hashize amezi 6 gisaba kwishyurwa ariko ibitaro byaranze kukishyura ari ko gufata umwanzuro wo kubyima umwuka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Inzego z’ubuyobozi zo zatangaje ko zigiye guhaguruka zigakurikirana iki kibazo ndetse haba hari n’abagize uruhare mu kutishyurwa kw’uriya mwenda munini bagahanwa batibagiwe n’abafashwe umwanzuro wahitanye ibibondo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *